Akarere ka Rutsiro
Akarere ka Rutsiro, ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’iburengerazuba bw’u Rwanda. I cyicaro cy'Akarere kiri mu Murenge wa Gihango, Akagari ka congo-nil umudugudu wa Nduba.[1] kari ku birometero mirongo itatu na bine (34 km) uvuye ku biro by’intara, n’ibirometero ijana na mirongo itanu (150 km) uvuye mu murwa mukuru w’igihugu Kigali.


Akarere ka Rutsiro gaherereye mu majyaruguru y’intara y’iburengerazuba, iburasirazuba bwako hari akarere ka Ngororero na Karongi, iburengerazuba hari igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu majyaruguru hari akarere ka Ngororero na Rubavu naho mu majyepfo hakaba akarere ka Karongi.
Ibiro by' akarere ka Rustsiro
hinduraAkarere ka Rutsiro gatuwe n’abaturage ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu na bine na magana atatu na mirongo itandatu (264360) ku buso bwa 1157,3 km²; ni ukuvuga ubucucike bw’abaturage 228 kuri km² imwe. Muri bo urubyiruko rwonyine ruri munsi y’imyaka makumyabiri n’itanu rukaba rubarirwa muri 70% by’abatuye ako karere. Kugira ngo buri muturage abone aho gutura, akarere kafashe icyemezo cyo kubahiriza uburyo bushya bw’imikoreshereze y’ubutaka hashingiwe kuri politiki yo gutura mu midugudu, iyi politiki ishingiye ku kibazo cy’ubutaka buto, koroshya uburyo bwo kugeza ku baturage ibya ngombwa mu buzima nk’amazi, amavuriro, amashuri, uburyo bw’itumanaho, kwirindira umutekano ubwabo n’ibindi.
Ibyo abantu bazi cyane ku karere ka Rutsiro
hinduraUmurwa w'Umubyeyi Bikira Mariya kuri crete congo nil.
Akarere gakora ku kiyaga cya Kivu 50%.
Amashyamba y'amaterano:10395 Ha afite nibura 136,629,01 m3
Amashyamba ya cy'imeza + inkengero :3706,5 Ha.
Ubukerarugendo: Amashyamba abiri (2) ya cyimeza (Pariki y'igihugu Gishwati-Mukura).
Inzira z'ubukerarugendo (Touristic trails): Congo Nil trail & Rutsiro Riverside trail
Muri pariki ya Gishwati-Mukura habonekamo inkima,inkende ibigushu,..
- ↑ Menya akarere