Uburobyi muri Ruhondo
Umusaruro hindura
Umusaruro w'uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo ni iyanga, Abarobyi batunga urutoki ibikoresho bidahagije ariko hari abandi bemeza ko ubuke bw’umusaruro, imvano ari imicungire idahwitse y’uburobyi buhakorerwa hamwe n'ibidukikije byangirika.[1][2][3]
Ruhondo hindura
Ruhondo ni ikiyaga gihuriweho n’Uturere twa Musanze na Burera kikaba ari impanga n’ikiyaga cya Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.[4]
Uburobyi hindura
Ni ikiyaga kibonekamo amafi yo mu bwoko butandukanye burimo indugu, inshonzi nini n'intoya indagara,isambaza zitewemo vuba, na Tilapia ariko ku kigero gito. Abaturiye Ruhondo bavuga ko kugira ikiyaga iwabo ari inyongeragaciro kandi binejeje. Benshi baturiye iki kiyaga ni barobyi batunzwe na bwo nk'akazi kabo ka buri munsi. Gusa aba barobyi batewe impungenge n’igabanuka ry' umusaruro bagereranije n’uwo bajyaga babona.[5][6][7]
Amashakiro hindura
- ↑ https://igihe.com/ubukerarugendo/article/tujyane-gusura-ibiyaga-bya-burera-na-ruhondo-ubeho-nk-umwami-ku-kirwa-amafoto
- ↑ https://radiotv10.rw/burera-abahinzi-bibishyimbo-barasaba-koroherezwa-kubona-ibiti-byo-gushingiriza/
- ↑ https://ar.umuseke.rw/ikiyaga-cya-ruhondo-cyafunguriwe-kuroba-umunsi-mwiza-ku-barobyi.hmtl
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Burera-Barasabwa-gutera-ibiti-bakanabibungabunga-kuko-bazi-akamaro-kabyo
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Basanga-imicungire-mibi-yuburobyi-muri-Ruhondo-ari-yo-mu-ntadaro-zumusaruro-mubi
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-imirambo-y-abagore-babiri-barohamye-muri-ruhondo-yabonetse
- ↑ https://mail.igihe.com/ubukungu/article/uburobyi-mu-kiyaga-cya-kivu-bwahagaritswe-mu-gihe-cy-amezi-abiri