Ikiyaga Cya Ruhonda

Ikiyaga cya Ruhondo[1] giherereye hagati y’uturere twa Burera na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ni kimwe mu mitungo kamere y’Intara y’Amajyaruguru itavugwa.

Amateka hindura

Ikiyaga cya Burera kirohwamo n’umugezi wa Rugezi, Burera ikavamo umugezi wisuka mu kiyaga cya Ruhondo, Muri Ruhondo hagasohokamo umugezi wa Mukungwa utanga amazi yifashishwa mu gutanga umuriro w’amashanyarazi ku rugomero rwa Mukungwa II.[2]

Ukigera kuri icyo kiyaga, uhasanga amafu n’umuyaga[3] uhehereye umanuka hejuru y’ikirunga cya Muhabura. Hari kandi ishusho nziza cyane y’uruhererekane rw’ibirunga bitanu bitandukanya u Rwanda, Uganda na Congo Kinshasa. Ni agace kadasanzwe k’ubukerarugendo[4].

Icyo kiyaga gifasha abagituriye kuko kibonekamo amafi[5] ndetse n’amazi yacyo akifashishwa n’abahinzi mu gihe buhira imyaka yabo.

Reba Aha hindura

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sobanukirwa-byinshi-ku-biyaga-by-impanga-burera-ruhondo
  2. https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/ruhondo-undi-mutungo-wihishe-mu-majyaruguru
  3. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-impanuka-y-ubwato-yahitanye-babiri-barohamye-mu-kiyaga-cya-ruhondo
  4. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/meteo-rwanda-yasobanuye-byinshi-ku-isata-yagaragaye-mu-kiyaga-cya-ruhondo
  5. https://thebridge.rw/abaturiye-ikiyaga-cya-ruhondo-barasaba-ko-hakongerwa-guterwamo-amafi/