Uburezi budaheza mu Rwanda
UBUREZI BUDAHEZA
hinduraUburezi budaheza (mu Icyongereza: Inclusive Education) n'igahunda ya goverinoma y'u Rwanda yashyizweho k'ubufatanye na Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) igamije guha abana bose bafite ubumuga butandukanye amahirwe yo kwiga no kugera ku inzozi zabo. [1][2] Politiki y’uburezi budaheza iteganya ko abana bose, baba abafite ubumuga n’abatabufite bahabwa uburezi bufite ireme kandi ku rugero rungana, nyamara umubare w’abarimu bafite ubumenyi bwo kwigisha icyiciro cy’abana bafite ubumuga uracyari hasi cyane.[3][4]
Intego ya Politiki y'uburezi
hinduraGuha abanyarwanda ubumenyi n’ubushobozi bishingiye ku burezi bufite ireme kandi budaheza, bujyanye n’ibikenewe kw’isoko ry’umurimo ndetse bujyanye n’igihe, byose byubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.[5][6]
Icyerekezo
hinduraKuba inkingi ya mbwamba n’umusemburo w’iterambere n’imibereho myiza y’abanyarwanda binyuze mu kubaha ubumenyi, ubumenyingiro, n’ubushobozi byubakiye ku ndangagaciro nyarwanda.[7]
Ibyo Kwibandaho
hinduraIndangagaciro Nyarwanda
hinduraInkingi ya mwamba ya politike nshya y’uburezi ishingiye ku ndangagaciro nyarwanda zirimo; kwihesha agaciro, kwigira n’umurimo unoze.[7]
Nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma
hinduraPolitike nshya y’uburezi ishimangira ko nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma mu burezi.
Ubumenyi n’ubushobozi bikwiye ku isoko ry’umurimo, rya none n’ejo hazaza
hinduraPolitike nshya y’uburezi ifite intego yo gutanga ubumenyi n’ubushobozi bikwiye ku isoko ry’umuriomo rya none n’ejo hazaza
Mbere na mbere Abarezi’
hinduraUruhare rw’umurezi ni ihame mu guteza imbere uburezi bufite ireme kuri buri rwego rw’uburezi.
Umusaruro kubafite ubumuga mu Rwanda
hinduraInama y'igihugu y'abafite ubumuga ivuga ko kuva Minisiteri y'uburezi yinjiye muri gahunda y'uburezi budaheza mu myigishirize yo mu Rwanda, hari impinduka impinduka nini yagaragaye mumibereho y'abantu bafite ubumuga kuko cyari kimwe mu bibazo byugarije imyigire yabo.
Indanganturo
hindura- ↑ https://panorama.rw/uburezi-budaheza-imwe-mu-nzira-yo-gukura-abafite-ubumuga-mu-bwigunge/
- ↑ https://www.unicef.org/rwanda/rw/uburezi
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburezi-budaheza-buzagerwaho-gute-abarimu-babihuguriwe-bakiri-agatonyanga
- ↑ https://www.isangostar.rw/ncpd-gahunda-yuburezi-budaheza-izavana-abafite-ubumuga-mu-bwigunge
- ↑ https://www.nudor.org/?p=7677
- ↑ https://kiny.taarifa.rw/rwanda-abana-561-bafite-ubumuga-batangiye-ibizamini-byabanza/
- ↑ 7.0 7.1 https://www.mineduc.gov.rw/1/incamake-ya-politike-yuburezi