UWIKUNDA Samuel
Uwikunda Samuel yavutse mu mwaka wa 1987, i Nyamagabe mu intara y’Amajyepfo yu Rwanda. Mu muryango w’abana barindwi ni wa gatanu.[1][2]
Amashuri yize
hinduraSamuel afite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko yakuye I Nyanza muri UNILAK muri 2010. Ndetse amashuri yisumbuye yayize kuri ACEPR i Nyamagabe maze mu 2007 mu Ndimi n’Ubuvanganzo . kandi Yize icyiciro rusange mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigeme.[3][2]
Muri siporo
hinduraUwikunda Samuel yakiniye Ikipe y’Abana y’Amagaju FC, yakoze amahugurwa ajyanye n’imisifurire Mu 2007 ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), atangira mu 2008 atangira gusifura. Uwikunda mu 2014 yazamuwe gusifura mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, yemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nk’umusifuzi mpuzamahanga mu gihe mu 2017.[4][3]
imikino yasifuye
hinduraUwikunda Samuel tariki ya 28 Mutarama 2023 yahawe gusifura CHAN 2022 uhuza Ghana na Niger umukino wa ¼. Uwikunda Samuel yahawe kuyobora Imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo 2023 Coton Sport na Mamelodi Sundowns. yasifuye Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Mauritanie, ndetse na CAF Confederation Cup mu 2021.[5][2]
Amashakiro
hindura- ↑ https://igihe.com/imikino/football/article/uwikunda-samuel-yatunguwe-na-bagenzi-nyuma-yo-gusifura-umukino-wa-as-kigali-na
- ↑ 2.0 2.1 2.2 https://www.newtimes.co.rw/article/3348/sports/football/rwandas-uwikunda-mutuyimana-to-officiate-chan-2023
- ↑ 3.0 3.1 https://igihe.com/imikino/football/article/uwikunda-samuel-yahawe-gusifura-umukino-wa-%C2%BC-wa-chan-2022
- ↑ https://www.ktpress.rw/2023/01/samuel-uwikunda-to-officiate-caf-champions-league-group-stages/
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/73988/umusifuzi-uwikunda-samuel-yahagaritswe-ukwezi-73988.html