Twahirwa Dieudonné
Twahirwa Dieudonné (yavutse 1988), ni agoronome winjiye mu buhinzi bwa bw'urusenda akaba ari nawe washinze umushinga Gashora Farm PLC uherereye mu Karere ka Bugesera mu Intara y'Iburasirazuba bw'u Rwanda.[1][2]
Amateka
hinduraTwahirwa mbere yo gutangira uyu mushinga, yakoze igihe gito muri Horizon Sopyrwa mu 2013, aho yamenye ko afite impano n' ishyaka ryinshi mu buhinzi. Yatangiye gukora ubuhinzi bw’imboga z'ubwoko butangukanye mbere yuko yinjira mu buhinzi bw'urusenda. Ubu akorana na bahinzi barenga 10 000 agurira umusaruro w'urusenda kugirango arwohereze mu mahanga.[3][2][4]
Amashuri
hinduraTwahirwa afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu bukungu bw’ubuhinzi yakuye muri kaminuza yu Rwanda na dipolome ya Post-Graduate mu kwihangira imirimo yakuye muri kaminuza ya Regent (USA).[3]
Akazi
hinduraYabaye umuyobozi wungirije w’urubyiruko rw’u Rwanda mu ihuriro ry’ubuhinzi (RYAF), n'umuyobozi w’ihuriro ry’ubuhinzi n’ubworozi muri federasiyo y’abikorera mu Rwanda (PSF). Yahawe hegitari 2000 muri Zimbabwe kugira ngo yongere ibikorwa by’ubucuruzi birenze u Rwanda kandi ntahwema gukora kugira ngo agabanye icyuho ku isoko ry'urusenda kandi atange akazi keza ku bahinzi ibihumbi mu rwego rwo kongerera agaciro igihingwa cy'urusenda.[3][5][6]
Indanganturo
hindura- ↑ https://www.ktpress.rw/2019/09/rwandan-chili-farmer-lands-500m-deal-with-chinese-firm/
- ↑ 2.0 2.1 https://www.howwemadeitinafrica.com/rwanda-chilli-producer-starting-to-crack-the-chinese-market/124779/
- ↑ 3.0 3.1 3.2 https://gashorafarm.com/about-us/
- ↑ https://afrikta.com/listing/gashora-farm-plc/
- ↑ https://rse.rw/media-and-publication/inv/article/gashora-farm-plc-investment-clinic-sme-profile-summary
- ↑ https://www.isokorigari.com/rw/kigali/farming-agriculture-ads/gashora-farm-plc