Sandrine Isheja Butera

Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera

Amateka hindura

Isheja Sandrine Butera ni umunyamakurukazi wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro, n’ubuzima rusange ku ma radiyo atandukanye yo mu Rwanda. Kuri ubu anayobora ibirori bitandukanye cyane cyane ibyitabirwa n’abiyubashye ndetse niwe wari unakuriye akanama nkempurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.[1]

Amashuri yize n'umwuga w'itangazamakuru hindura

Sandrine Isheja, ni umunyamakuru wakoreye Radiyo zitandukanye harimo Radio Salus, Isango Star na Kiss FM Rwanda mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro.[2]

Ibindi bikorwa hindura

Isheja Sandrine Butera yasezeranye n’umukunzi we Kagame Peter mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo kuwa 15 Nyakanga 2016. Aho taliki ya 16 Nyakanga 2016 aribwo basezeranye imbere y’Imana bahamya isezerano ryabo ko bazabana akaramata. Aho magingo aya ari umunyamakuru ukunzwe ndetse wakoze kuri Radio zitandukanye zirimo Sarus ,Isango Star magingo aya akaba abarizwa kuri Kiss Fm.[3]

Ubuzima bwite hindura

Sandrine Isheja Butera ni Bucura bw'iwabo mubana bavukana uko ari 3, Sandrine yize itangazamakuru nitumanaho asoza amashuri ye mumwaka [4]

wa 2012 Sandrine yatangiye gukora umwuga we witangazamakuru muri 2008 ku ishuri yigagaho Kaminuza Sandrine kandi

avugako akunda ibiryo bya Abashinwa ndetse no koga agakunda kandi umuziki cyane azwiho ko akunda amabara atandukanye muriyo

harimo umutuku,Orange,n' icyatsi akunda kandi abantu bamusetsa cyane akunda igihugu cye cyu Rwanda ntakunda abanebwe.

cyangwa abantu bamubeshya.[5]

Amashakiro hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2021-07-30. Retrieved 2021-07-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-07-30. Retrieved 2021-07-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sandrine-isheja-yatangaje-umubare-w-abana-azabyara#!
  4. https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-bumunyamakuru-sandrine-isheja-butera/
  5. https://kissfm.rw/members/sandrine/