Padiri Obaldi
Rugirangoga Obaldi wamenyekanye cyane nka Padiri Obaldi ni umunyarwanda wa vukiye mu Rwanda
akaba yararanzwe nibikorwa byiza bitandukanye by'iyobokamana harimo nko gusengera abarwayi bagakira
kunga abantu barebanaga ayingwe mu Rwanda kubera ibihe bibi bya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda
kwirukana Roho mbi mubantu nibindi byinshi bitandukanye.
Padiri Obaldi
hinduraPadiri Obaldi yavukiye muri segiteri Rwabidege muri paruwasi ya Mwezi komine ya Karengera mu cyahoze ari
Perefegitura ya Cyangugu. se yitwaga Yakobo na nyina akitwa Adela akaba umwuzukuru wa Bidadaza yavutse
muri Gashyantare 1955 Padiri Obaldi kandi kubera kuvukira mumuryango waba kirisitu Gaturika yabatijwe mugihe
kingana nukwezi kumwe akivuka mu mwaka wi 1955.[1]
Amashuri yize n'amavuko ye
hinduraPadiri obaldi nkuko twabibwiwe haruguru yavutse muri Gashyantare 1955 amashuri abanza yayigiye i Rwabidege[2]
kuva 1962-1968 Semineri ntoya yayigiye i Mibirizi akomereza nano mu Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa 10
yo Kunyundo mugihugu cyabaturanyi i Burundi kugera mu 1973 aho yari yarahungiye irondakoko ryomu Rwanda
mu 1973 ari naho yasoreje Semineri ntoya. nyuma yaho yagarutse mu Rwanda mu 1978 akomereza mu seminari
nkuru ya Nyakibanda.[3]
Ihabwa rye ry'ubupadiri
hinduraPadiri Obaldi yahawe ububasha bwo kuba umu Padiri tariki ya 22 muri Nyakanga 1984 abuhererwa ahitwa i Mwezi
Imirimo ye nibitangaza yakoze
hinduraKurubu Padiri Obaldi yitabye Imana gusa Imirimo ye nibitangaza yagiye akorera hirya no hino mu Rwanda
mu turere dutandukanye no muma paruwasi menshi atandukanye nibyo nibyo abenshi mu Rwanda no ku Isi
hose bamwibukiraho
Isoza ry'urugendo rwe ku Isi
hindurahari ku itariki ya 8 mutarama 2021 ubwo inkuru yakababaro yakwiraga ku isi hose imenyesha urupfu rwa nyakwigendera[4]
Padiri Obaldi aguye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika[5].ubwo bavugaga ko yazize indwara y'ibihaha yasigiwe na COVID-19
Ihuza ryo Hanze
hindura- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-16.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://kiliziyagatolika.blogspot.com/2012/12/ubuzima-bwa-padiri-ubald-rugirangonga.html
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-16.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-16.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.ijambo.net/content/Umurambo-wa-Padiri-Ubald-urashyingurwa--mu-Rwanda-Vuba.php