P Fla ni umwe mu baraperi u Rwanda rufite bakomeye muri muzika nyarwanda mujyana ya Hiphop[1], uyu mugabo ubundi ubusanzwe yitwa Murerwa Amani Hakizimana ariko akaba akoresha izina P Fla muruhando rwa muzika. Uyu mugabo yavutse mu mwaka wa 1983 avukira mu mujyi wa Kigali[2].

AMATEKA AMURANGA

hindura

Murerwa Amani Hakizimana wamenyekanye cyane nka P Fla amashuri abanza yagiye ayiga ahantu heshi hatandukanye kuko iwabo bakundaga kwimuka kubera akazi ababyeyi be bakoraga.

Primaire ya yitangiriye muri Ecole Francaise I Butare banyuzamo bajya I Cyangugu ariko bagaruka I Butare[3].

Nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 yakomereje amashuri abanza muri Libya aho umubyeyi we Andre Bumaya yari yagizwe ambasaderi w'u Rwanda, aha niho yayarangirije anatangira ayisumbuye.

Mu 1998 P Fla yagarutse mu Rwanda ahakomereza a yisumbuye muri Group Scolaire Officiel de Butare.

Nyuma yaje kwerekeza muri Norvege, aho niho yarangirije amashuri y'isumbuye mu ishami ry'amategeko.

Indirimbo ye yambere yayikoze agarutse mu Rwanda muri 2008 avuye muri Norvege aho yakoze indirimbo yitwa "Ntuzankinishe" yakozwe na BZB wo muri TFP.

Nzamukosha Hadidja ni umubyeyi w'umuraperi P Fla aho yatunguwe no kubona umwana we PFla akora umuziki kuko ngo nago yaraziko umwana we yajya mubyo kuririmba kuko yaraziko azaba umunyabujyeni ushushanya[4]

Mu mwaka wa 2010 P Fla yakoze igitaramo cyo kumurika album ye yise "Naguhaye imbaraga" muri St Andre aho yakoreye agera muri million ya mafranga y'u Rwanda[5].

AMASHAKIRO

hindura
  1. https://www.teradignews.rw/riderman-yasubije-p-fla-wavuze-ko-we-na-amag-the-black-atari-abaraperi/
  2. https://ar.umuseke.rw/p-fla-kugenda-amahanga-gereza-ibiyobyabwenge-guhinduka.hmtl
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-25. Retrieved 2022-09-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.isimbi.rw/imyidagaduro/article/mama-wa-p-fla-yavuze-ku-mpano-z-umuhungu-wamutunguye-aba-umuraperi
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/87950/p-fla-yasubiye-mu-mateka-yivuga-imyato-anatsa-umuriro-kuri-riderman-amushinja-kwibeshyera--87950.html