Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije-FONERWA ni ikigega gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ibihe, cyashyizweho na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2012. Ni kimwe mu mu bigega binini ku mugabane wa Afrika bifite bene izi nshingano. FONERWA ikoresha izina rya Rwanda Green Fund mu bikorwa byayo byo kumenyekanisha ibyo ikora ku bafatanyabikorwa[1].

Kiagali itoshye

Intego

hindura

Gukusanya, gucunga, gukurikirana  ndetse no gufasha inzego kubona inkunga n’ubushobozi bwo mu kuzana impinduka mu rwego rwo kubaka iterambere rirambye kandi ridahungabanywa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire[2] y’ibihe.

Icyerekezo

hindura

Gufasha u Rwanda gukemura ibibazzo ruhura nabyo muri gahunda yo kurengera ibidukijije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije hagamijwe kwihutisha intego z’igihugu zo kubaka iterambere rirambye[3].

 
Amagare

Inzego zigize FONERWA

hindura
  • Inama y'Ubutegetsi: Uru ni rwo rwego rukuru rufite inshingano zo gufata ibyemezo, bireba imiyoborere y’Ikigega, gushyira abakozi mu myanya ndetse n’ikoreshwa ry’umutungo kugira ngo FONERWA ibashe kugera ku ntego zayo.[4]
  • Urwego Nshingwabikorwa: Uru rwego rukuriwe n’Umuyobozi Mukuru wa FONERWA. Ni rwo rushinzwe gukurikirana no guhuza imirimo n’ibikorwa bya buri munsi; ndetse no gukora indi mirimo iri mu nshingano za FONERWA rwahabwa n’Inama y’Ubuyobozi[5].

Imishinga migari ya FONERWA

hindura
  1. Green Gicumbi ugamije kurengere ibidukikije mu ntara y'amajyaruguru mu karere ka gicumbi haterwa ibiti hara cukurwa amaterasi y'indinganire ,hanabungabubunabungwa imigezi ,inzuzi batera ibiti bitandukanye cyane cyane imigano kungero z'imigezi inzuzi ,ibiyaga mu kurengera urusobe ry'ibinyabuzima n'ibimera [6].
  2.  
    Imodoka itangiza ikirere
    Green city Kigali "kigali itoshye " n'umushinga ugamije kurimbisha umugi wa kigali no kurengera bimwe mu bishanga biherere muri kigali[7].


FONERWA ikoresha izina rya Rwanda Green Fund

hindura
 
Amaterase yaciwe mukurwanya isuri munkunga ya Rwanda green fund


FONERWA ikoresha izina rya Rwanda Green Fund mu bikorwa byayo byo kumenyekanisha ibyo ikora ku bafatanyabikorwa.

Nka kimwe mu nzego ziri ku isonga rwo guharanira ko u Rwanda rwubaka ubukungu burambye kandi butabangamira ibidukikije, ibidukikije.

Amashakiro .

hindura
  1. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/FONERWA-yatangiye-ibikorwa-byo-kubungabunga-amabanga-ya-ndiza
  2. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/FONERWA-yatangiye-ibikorwa-byo-kubungabunga-amabanga-ya-ndiza
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-07. Retrieved 2022-04-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. Abo Turibo | Fonerwa Rwanda Green Fund
  5. https://www.gicumbi.gov.rw/soma-ibindi/abaturage-bakarere-ka-gicumbi-banejejwe-nibikorwa-bya-green-gicumbi
  6. https://www.gicumbi.gov.rw/soma-ibindi/abaturage-bakomeje-kwishimira-ibyiza-by-umushinga-green-gicumbi
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-24. Retrieved 2022-04-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)