Nyirahabimana Pascasie

Uyu ni umwe mu bagore bacye mu Rwanda bize ubumenyi ishami ry'ubugenge (physics), ubu ari gukora PhD ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu myigishirize y'ubugenge, abwira abana b'abakobwa bakiri bato amahirwe bo ubu bafite yo kwiga amasomo y'ubumenyi, Yitwa Docteur Madame Nyirahabimana Pascasie.

UBUZIMA TWITE hindura

Docteur MadameNyirahabimana Pascasie,[1] ni umunyarwanda kazi akaba ari umubyeyi w'abana bane, uyu akaba ari mwarimukazi wa kaminuza Nkuru yu Rwanda [2]mu ishami ry'ubugenge avuga ko nawe atatekerezaga ko aziga ubugenge cyangwa ngo agere aho ageze ubu. Madamu Nyirahabimana Pascasie yiga mu mashuri abanza umuntu wari aho wize amashuri menshi yari mwarimu, akumva ko yazaba mwarimu abaye abonye ayo mahirwe. yagize ati "Twebwe ntabwo twigaga dufite intumbero kuko no kwiga icyo gihe ntibyari byoroshye". Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yabaye ageze mu mwaka wa kane w'ayisumbuye, ababyeyi be bombi baricwa asigarana inshingano yo kurera barumuna be. [3][4][5]

Docteur Madame Nyirahabimana Pascasie yahise ahagarika amashuri yubaka urugo mu 1995, mu 1996 arabyara umwana ariko yumvikanye n'umugabo we ko agomba gusigarana umwana ankajya kwiga. umugabo we yaramushyigikiye ajya kwiga amashuri ya kaminuza,[6] kandi atanaretse inshingano yo kurera umwana, imirimo ubusanzwe yombi itoroshye kuko isaba umwanya uhagije. Yagize Ati: "Ibyo rero byatumaga mvuga nti 'ngomba kwiga cyane nkazarangiza amashuri bikamfasha guteza imbere ubuzima bwanjye n'ubw'umuryango wanjye'". [7][8][9]

UBWO YIGAGA hindura

Docteur Madame Nyirahabimana Pascasie nawe nkabandi abana b'abakobwa bose bigaga siyansi yabwiwe amagambo yo kumuca intege, akayumva ariko ntayahe agaciro. yakomeje kubona ubusumbane ubwo hariho ishami ry'ayisumbuyei ryigisha kwita ku muryango, rizwi nka 'familiale', yari nk'umwihariko w'abakobwa, abahungu bakaba aribo biga ibindi, nubwo nyuma byaje guhinduka abana b'abakobwa bakadenda biga andi mashami.[10][11] Docteur madame nyirahabimana Pascasie[12] ati "Ibibazo nahuye nabyo bikomeye ni imyumvire y'abantu batandukanye, ntibumvaga uburyo umugore ajya kwiga ubumenyi [sciences] kandi ntibumva uko wabifatikanya n'izindi nshingano zirimo urugo". Ariko yaragiye yaragiye yiga amashuri yisumbuye arayarangiza, yiga na kaminuza ayirangiza ari imbere y'abandi bose biganaga. Ati: "Twize turi abanyeshuri 15,[13] ninjye gusa wabonye amanota yo hejuru, rero wakwibaza uti ni gute umuntu ashobora kubona amanota yo hejuru mu bahungu ari abakobwana cyangwa se ari umudamu?"[14][15][16][17]

INAMA ATANGA hindura

Docteur madame Nyirahabimana Pascasie agira inama abakobwa bakiri bato kwiremamo icyizere, kumenya ko bafite ubushobozi bungana n'ubw'abahungu ndetse ko ubu banafite amahirwe. Ati: "Njyewe nagendaga ntafite uwo ndeba, ariko bo baragenda batureba imbere, ubwoba bafite rero nibatwegere tubafashe kugira ngo ejo aho turi nituhava bazahajye".[18][19][20][21]

UNESCO hindura

Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita ku uburezi, ubumenyi n'umuco, UNESCO, rivuga ko abagore bari mu bushakashatsi muri siyansi ku isi batagera kuri 30%. Iri shami rivuga kandi ko abagore bari munsi ya 30% ari bo bagera muri za kaminuza[22] mu masomo ya Siyansi, Ikorabuhanga, injeniyeri [23]n'Imibare [24]azwi nka STEM.[25][26]

Reba hindura

  1. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-51858367
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-10-01. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.bbc.com/gahuza/51850460
  4. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-51858367
  5. https://owsd.net/member/nyirahabimana-pascasie
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-10-01. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://www.bbc.com/gahuza/51850460
  8. http://154.68.126.6/astrospace/Pascasie.html
  9. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-51858367
  10. https://www.researchgate.net/profile/Nyirahabimana-Pascasie
  11. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-51858367
  12. https://owsd.net/member/nyirahabimana-pascasie
  13. "Archive copy". Archived from the original on 2022-10-01. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  14. https://www.bbc.com/gahuza/51850460
  15. https://www.researchgate.net/profile/Nyirahabimana-Pascasie
  16. http://154.68.126.6/astrospace/Pascasie.html
  17. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-51858367
  18. https://www.bbc.com/gahuza/51850460
  19. https://www.researchgate.net/profile/Nyirahabimana-Pascasie
  20. http://154.68.126.6/astrospace/Pascasie.html
  21. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-51858367
  22. "Archive copy". Archived from the original on 2022-10-01. Retrieved 2022-05-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  23. https://www.ed.gov/stem
  24. https://www.ed.gov/stem
  25. https://www.bbc.com/gahuza/51850460
  26. https://www.ed.gov/stem