Amagambo ahinnye
Amagambo ahinnye cyangwa Amagambo y’impine
A
hindura- ADEPR Umuryango w’Amatorero ya Pantekoti mu Rwanda (Association des Eglises de Pentecote au Rwanda)
- ADF Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere ( African Development Fund )
- AEBR Umuryango w’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (Association des Eglises Baptistes au Rwanda)
- AEC Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika
- AEE Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (African Evangelistic Enterprise)
- AfDB Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank )
- A.L.A.R.M. Umuryango Nyafurika w’Imiyoborere myiza n’Ubwiyunge(African Leadership and Reconciliation Ministries)
- AMCOW Inama y’abaminisitiri b’ibihugu by’Afurika ku kibazo cy’amazi
- ARADETWA (Assosiation pour le relèvement dèmocratique des Twa)
- ATU Ishami ryo Kurwanya Iterabwoba (Anti Terrorism Unit)
- AU Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika
B
hindura- BADEA Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere muri Afurika (Bank for Economic Development in Africa)
- BHR Banki y’Imiturire y’u Rwanda
- BK Banki ya Kigali
- BNEP Ibiro by’Igihugu by’imyigishirize y’Abaporotesitanti mu Rwanda (Bureau National de l’Enseignement Protestant)
- BPR Banki y'Abaturage y'u Rwanda (Banque Populaire du Rwanda)
- BRD Banki y’u Rwanda itsura amajyambere
C
hindura- CAF Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afrika (Confédération Africaine de Football)
- CBGs Amatsinda akorera mu baturage
- CBO Amashyirahamwe akorera mu baturage
- CDC Komite y’Amajyambere Rusange
- CDF Ikigega cya Leta gitsura Amajyambere Rusange
- CDR (Coalition pour la Défense de la République)
- CEPEX Ibiro by’igihugu bishinzwe ishoramari n’inkunga ituruka hanze y’igihugu
- CEPGL Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (Communauté Economique des Pays des Grands Lacs)
- CESCA Ihuriro ry’Abayobozi bakuru bashinzwe imicungire ya za Gereza mu bihugu by’Iburasirazuba, Amajyepfo, na Afrika yo hagati; (Conference of Eastern, Southern and Central African Heads of Correctional Service)
- CG Inzego nkuru za Leta
- cg cyangwa
- CHUK Ibitaro bya Kaminuza by’i Kigali
- CI Abaguzi Mpuzamahanga (Consumers International)
- CIEL Ikigo Gishinzwe Amategeko Mpuzamahanga Arengera Ibidukikije (Center for International Environmental Law)
- CMAC Isoko ry’Imari n’Imıgabane
- CNLG Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside
- COMESA Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo cyangwa Umuryango w’ubuhahiranebw’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo, Isoko Rusange ry’Ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (Common Market for Eastern and Southern Africa)
- CPR Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (Conseil Protestant du Rwanda)
- CRC Uburyo bukoreshwa mu kugaragaza uko umuturage yishimira serivisi ahabwa
- CSC Uburyo abaturage bishyize hamwe bagaragaza uko bishimira serivisi bahabwa
- CSO Sosiyete sivile
- CSR Isanduku y'Ubwiteganyirize bw'Abakozi y'u Rwanda
D
hindura- DIP Gahunda ishyira mu bikorwa politike yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi
- DDP Gahunda y’iterambere ry’Akarere
- DP Abafatanyabikorwa mu iterambere
E
hindura- EAC Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika (Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba) (East African Community)
- EALA Amategeko y’Akarere ka Afurika y’I Burasirazuba (East African Legislative Assembly)
- EAR Itorero Angilikane mu Rwanda cyangwa Itorero ry’Ubwepibikopi mu Rwanda (Eglise Anglicane au Rwanda)
- EASJ Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda (Eglise Adventiste du Septieme Jour)
- ECCAS Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika yo Hagati
- EDPRS Ingamba z’Iterambere ry’Ubukungu mu Kurwanya no guhashya Ubukene cyangwa Ingamba z’igihugu zigamije iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene
- EEAR Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangelique des Amis au Rwanda)
- EICV Ibarura ku mibereho y’ingo
- EMLR Itorero Metodisite Libre mu Rwanda (Eglise Methodiste Libre au Rwanda)
- E.NA.RWA. Itorero ry’Umunazareti mu Rwanda (Eglise du Nazareen au Rwanda)
- ENE Ubushakashatsi ku Murimo mu Gihugu
- EPR Itorero Peresibiteriyene mu Rwanda (Église presbytérienne au Rwanda)
- EX-FAR Abitwaga ingabo z’u Rwanda ‘’ ingabo zari iz’ubutegetsi bwakoze jenoside y’abatutsi’’
F
hindura- FAD Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere ( Fonds Africain de Développement )
- FAO Umuryango Mpuzamahanga Wita ku Buhinzi n’Ibiribwa cyangwa Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi
- FOEI
- FRW (Franc Rwandais)
- FTPB Ishami ryigisha ivugabutumwa ry’Abaporotesitanti ry’ i Butare (Faculté de Théologie Protestante de Butare )
G
hindura- GDP Umusaruro w’Imbere mu Gihugu (Gross Domestic Product)
- GENDER Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n‘umugore
- GoR Leta y’u Rwanda
- GPHC Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire
H
hindura- HIMO Imirimo y’ingufu iha abaturage benshi akazi (Haute intensité de Main d’oeuvre)
- HR Abakozi
I
hindura- ICT Ihererekanyamakuru n’Itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa Ikoranabuhanga mu itumanaho no gutanga amakuru
- ICT Ikoranabuhanga mu Isakazamakuru n'Itangazabumenyi
- ICTR Urukiko Nshinjabyaha Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda (International Criminal Tribunal for Rwanda)
- ICTSD Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ubucuruzi n’Amajyambere Arambye (International Centre for Trade and Sustainable Development)
- IDA Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere
- IFG Forumu Mpuzamahanga ku Ikomatanyabukungu (International Forum on Globalisation)
- IISD Ikigo Mpuzamahanga Giharanira Amajyambere Arambye (International Institute for Sustainable Development)
- ILO Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Umurimo (International Labour Organisation)
- IMF Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (International Monetary Fund)
- IMNR Ikigo Gishinzwe Kurinda no Guhesha Agaciro Umurage w’u Rwanda
- IRDP Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (Institut de Recherche et de Dialogue pour la Paix)
- IRST Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga cyangwa Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga (Institut de Recherche Scientifique et Technologique)
- ISAE Ishuri rikuru ry'ubuhinzi n'ubworozi ry'i Busogo.
- ISAR Ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi (Institut des Sciences Agronomiques du Rwanda)
- IUCN Abishyize Hamwe Bashinzwe Kubungabunga Isi (International Union for Conservation of Nature)
J
hindura- JADF Ihuriro ry’imiryango igamije iterambere
- JPCR Umuryango w’Ivugabutumwa mu Urubyiruko mu Rwanda (Jeunesse Pour Christ au Rwanda)
K
hinduraL
hindura- LCR Itorero ry’Abaluteriyani mu Rwanda (Lutheran Church of Rwanda)
- LG Inzego z’Ibanze
- LLBR Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda (Ligue pour la Lecture de la Bible)
M
hindura- M&E Gusuzuma no Gukurikirana ibikorwa
- MDGs Intego z’iterambere z’ikinyagihumbi
- MDR(PARMEHUTU) (Mouvement Democratique Republicain (Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu))
- MHC Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (Media High Council)
- MIFOTRA Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo
- MIGEPROF Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
- MINADEF Minisiteri y’Ingabo
- MINAFFET
- MINAGRI Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
- MINALOC Minisiteri y’Ubutegetsi by’Igihugu
- MINECOFIN Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi
- MINEDUC Minisiteri y’Uburezi
- MINICAAF
- MINICOM Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda
- MINIJUST Minisiteri y’Ubutabera
- MININFOR
- MININFRA Minisiteri y’Ibikorwa Remezo
- MININTER Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu
- MINIPRESIREP
- MINIRENA Minisiteri y’Umutungo Kamere
- MINISANTE Minisiteri y’Ubuzima
- MINISPOC Minisiteri y’ Umuco na Siporo
- MINISTR
- MINIYOUF
- MINIYOUTH Minisiteri y’Urubyiruko
- MINUAR (Mission des Nations Unies pour l’Assistance au Rwanda)
- MIS Uburyo bwo gukoresha amakuru
- MRND Muvoma Revorisiyoneri Nasiyonari Iharanira Amajyambere (Mouvement Révolutionaire National pour le Développement)
- MSF Abavuzi Batagira Umupaka (Médecins Sans Frontières)
N
hindura- NACC Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya SIDA (National AIDS Control Commission)
- NEPAD Ubufatanye Bushya mu Iterambere rya Afurika cyangwa Ubufatanye bugamije iterambere ry’Afurika (New Parternship for Africa Development)
- NBI Umushinga w’Ikibaya cy’Uruzi rwa Nili
- NDIS Ubunyamabanga bw’igihugu bushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya politike yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi
- NDP Politiki y’igihugu yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi
- NEC Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
- NFF Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nijeriya (Nigeria Football Federation)
- NGO Umuryango utegamiye kuri Leta
- NISR Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare
- NPS National Prisons Service (Urwego rw’’Igihugu rushinzwe za Gereza)
- NSS Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano
O
hindura- OAFLA Umuryango w’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika wo Kurwanya Ubwandu bwa SIDA (Organisation of African First Ladies against HIV/AIDS)
- ODM Imigambi y’Iterambere ry’Ikinyagihumbi (Objectifs de Dévéloppement du Millennaire)
- OMS Umuryango w’abibumbye wita ku buzima
- ONG Umuryango utegamiye kuri Leta (Organnisation Non Gouvernementale)
- ONU Umuryango w’Abibumye
- OPS Umuryango Nyamerika w’Ubuzima
- ORINFOR Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru
- ORN Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge
- ORTPN Ikigo cy’Igihugu cy’Ubukererugendo na Pariki Nasiyonali cyangwa Ofisi y'Igihugu y'Ubukerarugendo na Pariki
P
hindura- PACFA Gahunda yo Kurinda no Kwitaho Imiryango Ibana n’ Agakoko Gatera SIDA/SIDA (Protection and Care of Families Against HIV/AIDS )
- PL Ishyaka ry’Ukwishyira Ukizana (Parti libéral)
- PNILT Gahunda y’Igihugu yo Kurwanya Indwara ya Malariya (National Malaria Control Programme )
- PPC Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (Parti pour le Progrès et la Concorde / Party for Progress and Concord)
- PRSP Gahunda yo Kugabanya Ubukene cyangwa Ingamba za Politiki y`Igihugu yo kugabanya ubukene, Inyandiko ikubiyemo ingamba z’igihugu zo kurwanya ubukene (Poverty Reduction Strategic Plan)
- PSP Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere (Parti de la Solidarité et du Progrès / Party for Solidarity and Progress)
- PSR Ishyaka ry’Abakozi mu Rwanda (Parti socialiste rwandais)
R
hindura- RADA Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi
- RALGA Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (Rwandese Association of Local Government Authorities)
- RARDA Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi
- RDB Ofisi y’Igihugu y’Ubukerarugendo (Rwanda Development Board)
- RDF Ingabo z’Igihugu (Rwanda Defence Force)
- RDSF Ingamba zigamije kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi mu
- REMA Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije cyangwa Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (Rwanda Environment Management Authority)
- RIEPA
- RNP Rwanda National Police (Polisi y’Igihugu)
- RPA Rwanda Patriotic Army (Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi)
- RPF Rwandese Patriotic Front
- RPPA Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (cyangwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta)
- RRA Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro
- R.R.A Rwanda Revenue Authority (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro)
S
hindura- SADC Umuryango Ugamije Iterambere ry’Afurika y’amajyepfo
- SAP Gahunda yo Kuvugurura Inzego
- SJADF Ihuriro ry’imiryango ku Mirenge igamije iterambere
- SME/SMI Ibigo n’Inganda Nto n’Iziciriritse cyangwa Amasosiyete Mato n’Aciriritse
- SNI Ingamba y’Igihugu y’Ishoramali (Statégie Nationale d’Investissement)
T
hindura- TPIR Urukiko Mpuzamahanga Ruhana Ibyaha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa Urukiko Nshinjabyaha Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda (Tribunal Pénal International pour le Rwanda)
- TRAC Ikigo Gishinzwe Kuvura no Gukora Ubushakashatsi kuri SIDA (Treatment and Research AIDS Center )
U
hindura- UEBR Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (Union des Eglises Baptistes au Rwanda)
- UN cyangwa UNO Umuryango w’Abibumye (United Nations cyangwe United Nations Organization )
- UNDP Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere
- UNEP Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije
- UNESCO Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco
- UNHCR Ishami ry’ishirahamwe mpuzamakungu rijejwe impunzi
- UNICEF Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Abana cyangwa Umuryango w’Abibumye ryita ku bana , Ishami ry’ishirahamwe mpuzamakungu rijejwe abana
V
hindura- VAT Umusoro ku Nyongeragaciro
- VUP Gahunda y’Icyerekezo 2020-Umurenge
W
hindura- WCO Mpuzamahanga Ushinzwe za Gasutamo (World Customs Organization)
- WHO Umuryango w’abibumbye wita ku buzima
- WTO Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (World Trade Organization)
- WWF Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe Umutungo Kamere (World Wide Fund for Nature)