Ibitaro bya Kaminuza by’i Kigali

Ibitaro bya Kaminuza by’i Kigali (CHUK mu magambo ahinnye y’igifaransa; izina mu gifaransa: Centre Hospitalier Universitaire de Kigali ; izina mu cyongereza: University Teaching Hospital of Kigali) ni kimwe mu bitaro byo mu gihugu byoherezwa mo abarwayi bakomerewe cyane. Bifite inshingano zo gutanga inyigisho no guhugura abagize umwuga akazi ko kuvura, kuvura bikwiye abantu ari bose baje kuhivuriza no guteza imbere ubushakashatsi mu buvuzi.

Ibitaro bya CHUK biherereye mu mujyi wa Kigali mu Rwanda,
kwirinda
Ibitaro

Amateka hindura

Ibi bitaro byubatswe muri mwaka w'1918, bitangira bikora nk'ikigo nderabuzima mu mwaka w'1928.[1] Guhera mu mwaka w'1965 byatangiye gukora nk'ibitaro. Gusa kubera ibibazo byari mu gihugu, guhera muri Mata 1994 kugeza mu mwaka w'1996, ibi bitaro (CHK- Centre Hospitalier de Kigali/ Ibitaro bya Kigali) byabaye ikigo nderabuzima, ibitaro by'akarere ndetse nibitaro byorerezwa abarwayi.

Mu mwaka wa 2000, hamwe no gushyiraho amategeko Nr. 41/2000 yo ku ya 7/12/2000 ku ishyirwaho no gutunganya ibitaro byigisha bya kaminuza "CHUK", CHK yabaye ikigo cya Leta gifite ubuzimagatozi kizwi ku izina rya "Ibitaro byigisha kaminuza bya Kigali". Ikindi mu minsi yashize humvikanye inkuru y’umwana wari uri kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), wari waravukanye uburwayi bw’amayobora, aho yari afite ikibyimba cyari ku mutwe ndetse ari kinini kuwuruta.[2]

Aho biherereye hindura

Ibitaro byigisha bya kaminuza bya Kigali / CHUK, biherereye mu akarere ka nyarugenge kuri KN 4 Ave, Umujyi wa Kigali.

Amashakiro hindura

  1. Ibitaro bya CHUK biherereye mu mujyi wa Kigali rwagati bigiye kwimurwa - Teradig News
  2. Ibitaro bya CHUK byavuye umwana wari ufite ikibyimba kiruta umutwe we cyari cyarafashe ku bwonko | IGIHE