Mureshyankwano Marie Rose

Amavu n' amavuko hindura

Mureshyankwano Marie Rose yavutse 1968 mu Rwanda, ni umugore akaba umunyarwandakazi w'umunyapolitiki wo mu Rwanda.[1] Mureshyankwano afite impanyabushobozi y'icyiciro cya kabiri cy'akaminuza mu byigisho by'iterambere. Kuva mu 1992 kugeza 1994, na none kuva 1997 kugeza 2001 akora akazi ko kuba umwarimu mu mashuri abanza imyaka irenga 12 umwarimu mu mashuri abanza mu Karere ka Rutsiro. Kuva 2001 kugeza 2005 yari umwarimu mu ishuri ryisumbuye kuri Bumba Complex School.[2] [3][4]

Umuryango hindura

Yavutse mu muryango w' abana icyenda: abakobwa batandatu n’abahungu batatu, akurira mu muryango warimo amatungo, inka n’ihene. Icyo gihe hari muri Komine Karago muri Gisenyi, ubu ni muri Nyabihu . Ubu bafite abana batatu, barimo babiri biga muri kaminuza. Yaje kujya mu muryango wa FPR Inkotanyi muri 2000. [3][5][6][7][8]

Umwuga hindura

Mureshyankwano muri 2005 yagiriwe icyizere cyo kuba umwe mu mutwe w’abadepite. Yakomeje kuba umudepite kugeza mu 2016. Kuva mu 2016 kugeza 2018 yabaye Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, naho muri 2018-19 akora nk'umujyanama mu bunyamabanga bukuru bwa FPR-Inkotanyi.[9][10]

Senateri Mureshyankwano Marie Jose yatanze ubuhamya bw'urugendo rwe mu mashyamba ya Congo ndetse asobanura neza uburyo nuko inkotanyi zarokoye  umugabo we zikamukiza indwara y ‘ ubuhutu.Ikiganiro cyabereye mwihuriro ry’urubyiruko ryiswe “Ingano Cyungano'’[11]

Amateka y'Umuryango wa Marie Rose Mureshyankwano hindura

Mu 2020 Gashyantare tariki ya 13 habayeho impanuka yabere mu Karere ka Kamonyi aho umugabo wa Senateri Mureshyankwano yaguye muriyo mpanuka .Impanuka yabaye yaturutse ku modoka ya Fuso yari ipakiye ibiti iva i Muhanga yerekeza i Kigali, yabuze feri maze ikagongana n’imodoka itwara abagenzi ya coaster hapfamo batandatu harimo n'umugabo wa Senateri[12]

AMASHAKIRO hindura

  1. https://www.celebsagewiki.com/marie-rose-mureshyankwano
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-10. Retrieved 2021-11-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. 3.0 3.1 https://mobile.igihe.com/serivisi/special-pages/womens-month/inkuru/article/ubuzima-bwa-guverineri-mureshyankwano-wakuranye-amahirwe-n-ishaba-muri-politiki
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/95435/umugabo-wa-senateri-mureshyankwano-marie-rose-ari-mu-bantu-7-bahitanywe-nimpanuka-i-kamony-95435.html
  5. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/senateri-mureshyankwano-yabajije-abo-bireba-aho-bageze-barwanya-gutegura-n-uburiganya-mu-mikino
  6. https://umuryango.rw/amakuru/article/umugabo-wa-senateri-mureshyankwano-ari-mu-baguye-mu-mpanuka-yabereye-kamonyi
  7. https://www.facebook.com/kigalitoday/posts/senateri-mureshyankwano-marie-rose-yasabye-abavutse-nyuma-ya-jenoside-yakorewe-a/4902498983161961/
  8. https://www.ktpress.rw/2020/02/sen-mureshyankwanos-husband-killed-in-kamonyi-accident/
  9. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-10. Retrieved 2021-11-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  10. https://www.newtimes.co.rw/article/194849/News/youth-urged-to-use-social-media-to-fight-genocide-ideology
  11. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guverineri-mureshyankwano-yifuje-kuba-umubikira-tingi-tingi-imutwara-imfura-ye-ubu-ni-guverineri
  12. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umugabo-wa-senateri-mureshyankwano-yaguye-mu-mpanuka-yabereye-ku-kamonyi