Nsanzabaganwa Monique

Umunyarwanda w'impuguke mu ubukungu
(Bisubijwe kuva kuri Monique Nsanzabaganwa)

Dr. Monique Nsanzabaganwa ni umunyarwandakazi w'impuguke mu bukungu akaba n'umunyapolitiki, yabaye guverineri wungirije wa Banki nkuru y' u Rwanda kuva muri Gicurasi 2011, ubu akaba ari umuyobozi wungirije wa komisiyo y'umuryango w'ubumwe bwa Afurika.[1]

Dr.-Monique-Nsanzabaganwa (2020)

Ubuzima bwe n'amashuri yize hindura

Nsanzabaganwa yavutse ahagana mu mwaka wa 1971, yize amashuri abanza n'ayisumbuye mu Rwanda yarangije amashuri yisumbuye mu Groupe Scolaire Officiel de Butare(Indatwa n'Inkesha School) mu 1992[2]. Afite Impamyabumenyi y' ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bukungu yakuye muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda. Yize muri Afurika y'epfo muri Kaminuza ya Stellenbosch, ahakura impamyabumenyi y'ikirenga mu bukungu, akurikizaho impamyabumenyi ihanitse muri Filozofiya mu by'ubukungu mu 2012[2][3].

Umwuga hindura

 
Remembering Rwanda

Nyuma yo kurangiza kwiga mu mahanga, Nsanzabaganwa yagarutse mu Rwanda maze akora muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda nk'Umwarimu w'Ubukungu kuva mu 1999 kugera mu 2003. Hagati ya 2003 na 2008 yabaye Umunyabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'imari ni igenamigambi. kuva mu 2008 kugera mu 2011 yabaye Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda muri Guverinoma y'u Rwanda.

 
Rwanda

Ubwo yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi, Dr. Nsanzabaganwa Monique azwiho kuba yarashyizeho uburyo buhamye bw'ibarurishamibare n'igenamigambi ku rwego rw'igihugu no mu nzego z'ibanze. Nsanzabaganwa yayoboye kandi aba umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho ry' Ikigo cy' igihugu cy'ibarurishamibare mu Rwanda. Kuva mu 2012 ni umuyobozi w'inama y'ubuyobozii y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare[4]. Dr. Nsanzabaganwa Monique kandi azwiho kuba yarashyize ingufu mu ishyirwaho ry'amategeko n'amabwiriza bigenga ama banki azwi nka Mikorofinansi mu Rwanda. Nsanzabaganwa kandi ashimirwa uruhare yagize mu mavugurura yabaye mu rwego rw’ubucuruzi ubwo yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, n’uruhare rwe mu gufasha abagore kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika[5].

Ku wa 6 Gashyantare 2021, Dr. Nsanzabaganwa Monique yatorewe kuba umuyobozi mukuru wungirije wa Komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, afite inshingano zo gufasha umuyobozi mukuru wa Komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ariko akibanda ku bijyanye no kwita ku mutungo n'ingengo y'imari bya Komisiyo [6].

Umuryango hindura

Nsanzabaganwa arubatse yashakanye na Théogène Bangwanubusa (PhD), akaba ari umubyeyi w'abana batatu: abahungu babiri n' umukobwa umwe[2].

Ibindi hindura

 
Banki nkuru yu Rwanda .

Dr. Nsanzabaganwa Monique ni umuyobozi w'inama ngishwanama y' ishuri ry' isumbuye rya Riviera[7]. Nsanzabaganwa kdi ni umuyobozi wa mbere wungirije muri Unity Club Intwararumuri akaba ari umuryango ugizwe na abagize guverinoma, abahoze muri guverinoma hamwe na abafasha babo[8]. Ni kandi umuyobozi wa New Faces New Voices ishami ryo mu Rwanda[9].

Ibindi wareba hindura

  1. https://kzitem.info/news/ikiganiro-na-dr-nsanzabaganwa-monique-byinshi-utamenye-ku-buzima-bwe-n-inshingano-yatorewe-muri-au/zZ1orJWcbaGLnoY
  2. 2.0 2.1 2.2 https://www.minaffet.gov.rw/fileadmin/user_upload/Minaffet/Publications/Dr_Monique_Nsanzabaganwa_Profile1.pdf
  3. http://www.sun.ac.za/english/Lists/news/DispForm.aspx?ID=4758
  4. http://www.statistics.gov.rw/about-us/organizational-structure/board-directors
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2017-10-31. Retrieved 2020-10-06. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.newtimes.co.rw/news/rwandas-nsanzabaganwa-new-au-commission-deputy-chairperson
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2020-09-30. Retrieved 2020-10-06.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. https://www.newtimes.co.rw/news/unity-club-elects-new-office-bearers
  9. http://nfnv.rw/views/board_members.php