Soraya Hakuziyaremye

Soraya Hakuziyaremye ni umunyarwandakazi ndetse n’umucuruzi, w'umunyamwuga mu bijyanye n’imicungire y’imari akaba n’umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda muri guverinoma y’abaminisitiri, kuva ku ya 18 Ukwakira 2018.

Amavu n'amavuko hindura

Soraya yakuye impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye muri Ecole Belge de Kigali (Ishuri Rikuru ry'Ababiligi rya Kigali) aho amasomo ye yari imibare na fiziki.

Yimukiye i Buruseli mu Bubiligi, aho yize mu ishuri ry'ubucuruzi rya Vlerick . Nyuma yaho, yahawe impamyabumenyi yikirenga mubijyanye n' icungamutungo no kumenyekanisha ibicuruzwa , muri Solvay Ishuri rya ryigisha ishoramari muri ya Université Libre de Bruxelles . Afite kandi Impamyabumenyi y’ubushakashatsi buhanitse mu micungire y'imari mpuzamahanga, yahawe n’ishuri rya Thunderbird of Global Management, muri kaminuza ya Leta ya Arizona, i Phoenix, Arizona muri Amerika.

Umwuga hindura

Mu gihe cyimyaka hafi ine, guhera mu Kuboza 2002 Madamu Hakuziyaremye Soraya yakoraga muri Banki ya New York . Nyuma yimukiye i Buruseli maze yinjira muri BNP Paribas Fortis, aho yamaze imyaka itandatu ahakora.

Muri Kamena 2012, yasubiye mu Rwanda amara imyaka ibiri n'igice akora nk'umujyanama mukuru wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ufite icyicaro i Kigali. Nyuma gato yaje kujya mu inama y'abikorera mu Buruseli, aho yagizwe umuyobozi wungirije wa Dutch mu by'imari no gucunga umutungo, IBITS, ifite ikicaro mu bwongereza London, United Kingdom.

Mu ivugurura ry’abaminisitiri ku ya 18 Ukwakira 2018, yagizwe minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.

Reba kandi hindura

Reba hindura

Ihuza ryo hanze hindura