Musabwa patric bakunze kwita Kitoko yavutse tariki 12 Nzeri 1985,avukira ahitwa Kazibwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mucyahoze ari Zaire. Kitoko ni umuhanzi nyarwanda w'indirimbo ufite abakunzi beshi mu Rwanda ndetse no mukarere. [1]

Musabwa Patrick uzwi nka Kitoko

AMATEKA YUBUZIMA BWE

hindura

Kitoko yatangiye amashuri y'incuke I Nimazita,Mukarere ka Nyabikere mu gihugu cy' Uburundi nyuma aza kurangiriza amashuri y'isumbuye I Nyanza muntara y'Amajyepfo mu Rwanda.akomereza amashuri y'isumbuye mu kigo cya Espanya cyo mumugi wa Nyanza mu ntara y'Amajyepfo ari naho yarangirije mu ishami ry'icunga mutungo uretse umwaka umwe wo mu wagatanu yavuzeko yagiye kwiga mucyahoze ari Cyangugu kubera impamvu ze.

 
Kitoko aho yari i Londere mu Bwongereza.

Kitoko yaje gutangira muzika mu mwaka wa 2008 ubwo yarasoje kwiga amashuri y'isumbuye

[2]. Kitoko yaje gusohora indirimbo muri uwo mwaka yitwa "Ikiragi" ariyo yamushyizw kurwego rukomeye muri muzika ny'arwanda.

UKO YATUNGUWE N'ABANYARWANDA NYUMA YOKUGARUKA MUGIHUGU

hindura

Kitoko ubundi utarusanzwe akibarizwa mu Rwanda aho yagiye mu bwongereza mu mwaka wa 2013 ahoyaragiye gukomereza ibijyanye n'amasomo ye, yaje kugaruka mu mwaka wa 2017 Nyakanga 12 ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali cy'a Kanombe aho yakiranywe urugwiro n'ishuti nabavandimwe ndetse nabamwe mubahanzi[3]

URUGENDO RW'URUKUNDO RWE

hindura

Uyu muhanzi ukundawa [4]nabatari bake mu Rwanda ariko cyane cyane igitsina gore kubera igihagararo cye ndetse nijwi ryiza afite ribereye amatwi ubu akaba aherereye mu bwongereza.[5] bwambere nambere yerekanye amafoto asomana numukobwa[6] bakundana kumugaragaro binavugwa ko baribafitanye u bukwe[7] mu mwaka wa 2020[8]

AMASHAKIRO RUSANGE

hindura
  1. http://rw.bangmedia.org/2012/04/kitoko-musabwa-patrick-aka-kitoko.html?m=1
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/106895/menya-kitoko-bibarwa-wagiriye-amahirwe-nigikundiro-mu-muziki-nyarwanda-ariko-kuri-ubu-akab-106895.html
  3. https://www.rwandamagazine.com/imyidagaduro/article/kitoko-yakiranywe-urugwiro-rukomeye-ubwo-yagarukaga-mu-rwanda-amafoto
  4. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/irebere-uburanga-bw-umukunzi-wa-kitoko-bateganya-ku-rushinga-amafoto
  5. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/kitoko-yemeje-ko-ari-hafi-gushinga-urugo
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)