Akarere ka Nyanza

(Bisubijwe kuva kuri Nyanza (Akarere))

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere umunani tugize intara y’amajyepfo. Icyicaro cy’ubuyobozi bw’akarere kiri mu Murenge wa Busasamana , ari naho hari icyicaro cy’intara y’amajyepfo.

Ikarita y’Akarere ka Nyanza
Rwanda Nyanza Mwami Palace
King's House

Akarere ka Nyanza gafite ubuso bwa km² 671,2 kakaba gatuwe n’abaturage 225.209, batuye mu Mirenge 10 igizwe n’utugari 51 n’imidugudu 420.

Akarere ka Nyanza gahana imbibi n’uturere twa Ruhango, Huye, Nyamagabe na Gisagara two mu ntara y’amajyepfo ; akarere ka Bugesera ko mu ntara y’uburasirazuba kakanakora kuri Repuburika y’ Uburundi.

Akarere ka Nyanza kagizwe n’imisozi iciye bugufi iburasirazuba no hagati, n’imisozi ifite ubutumburuke buri hagati ya 1.300m na 1.800m mu burengerazuba. Gafite kandi ibibaya bigari bikikije inzuzi za Mwogo iburengerazuba, n’Akanyaru iburasirazuba.

Mu karere ka Nyanza hera ibihingwa binyuranye, iby’ingenzi bikaba ari ibigori, umuceri, ibishyimbo, imyumbati na kawa. Imiterere y’imisozi yako ituma kagira urunyurane rw’ubushyuhe n’ubukonje (climat) bituma ubworozi muri rusange, ubw’inka by’umwihariko bugenda neza. Mu karere ka Nyanza kandi habonekamo amabuye y’agaciro nka koluta na Gasegereti mu murenge wa Nyagisozi.

Igice kinini cy’akarere ka Nyanza ni icyaro; ariko gafite umujyi wa Nyanza, umwe mu migi ya mbere yubatswe mu gihugu ariko utarigeze utera imbere ku buryo bugaragara kuva mu myaka y’1960. Uwo Mujyi n’ubwo utateye imbere mu myubakire n’ubucuruzi, uganjemo amashuri menshi yisumbuye ya Leta ndetse n’ay’ababyeyi.

Akarere ka Nyanza gafite umwihariko wo gusurwa cyane na ba Mucyerarugendo kubera ubwiza Nyaburanga buharangwa cyane ko aka karere ari igicumbi cy'umuco n'amateka by'u Rwanda. Kabaye umurwa mukuru w'ubwami bw'u Rwanda guhera mu 1899. Hari ingoro y'abami mu Rukari, ingoro y'amateka yo kwigira kw'abanyarwanda ndetse n'inzira gakondo z'ubukerarugendo (cultural trails) zirimo iy'ubwami, iyitwa big view ndetse n'iya Gatagara. Mu hantu h'amateka hazwi harimo amariba ya Mutende, i Mututu ku biraro by'umwami Rudahigwa, icyuzi cya Nyamagana, Ku bigega, mu gakenyeri kwa Musinga n'ahandi.

Imiyoboro

hindura