Akarere ka Kirehe kemejwe nk’umwe mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali igomba gutezwa imbere, ku buryo hari impinduka zatangiye kugaragara mu iterambere yaba mu bikorwaremezo n’imiturire. Kuri ubu Nyakarambi ifatwa nk’umujyi mukuru w’Akarere ka Kirehe ituwe n’abaturage bagera ku bihumbi 25.[1][2][3]

Akarere ka Kirehe
kirehe greening
abaturage ba Kirehe mumahugurwa

Kirehe Greening

hindura

Mu bice byagenewe ubusitani ku mihanda yo mu Mujyi wa Nyakarambi mu Karere ka Kirehe hari kurimbishwa haterwa imikindo n’ibyatsi bya Pasiparumu muri gahunda yiswe ‘Kirehe Greening’ igamije kugira Kirehe itoshye kandi ikeye.[1][4][2][3]

 
Isuku muri Kirehe
 
gutera Ibiti

bwo hatangizwaga ubukangurambaga ku isuku, umutekano no kurwanya igwingira mu Karere ka Kirehe habayeho no gushyira haba mu mujyi wa Nyakarambi no mu zindi santere zihuriramo abantu benshi ibyapa bikangurira abantu kugira isuku, kwita ku mutekano no kurwanya igwingira; no gushyiraho za Pubeli cyangwa ahagenewe gushyirwa imyanda mu rwego rwo kurwanya umwanda no kubungabunga ibidukikije.[1][4][2][3]

Akarere ka Kirehe kari muri gahunda yo gutera ibiti ku mbande zombi z’umuhanda munini wa kaburimbo[Ngoma-Rusumo] uva ahitwa Cyunuzi mu Murenge wa Gatore, kugeza ku mupaka wa Rusumo.[1][4][2][3]

AMASHAKIRO

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://muhaziyacu.rw/amakuru/kirehe-ihere-amaso-uko-umujyi-wa-nyakarambi-uri-kurimbishwaamafoto/
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://www.kigalitoday.com/Kirehe
  3. 3.0 3.1 3.2 3.3 https://www.igihe.com/amakuru/article/kirehe-imishinga-igamije-guhangana-n-ingaruka-z-imihindagurikire-y-ibihe
  4. 4.0 4.1 4.2 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-ishyamba-rya-ibanda-makera-rigiye-kugirwa-icyanya-cy-ubukerarugendo