Isuku
Isuku iramutse yitaweho byagabanya indwara nyinshi.
Ibyo Wamenya
hinduraMu mwaka 2021 ingengo y’imari, Akarere ka Nyagatare karateganya kubakira abaturage batishoboye ubwiherero 1,200 mu rwego rwo gufasha abatabugiraga cyangwa abafite ubutujuje ibisabwa.[1]Ikindi ni uko hazongerwa ibikorwa by’amazi kugira ngo abaturage babashe kugerwaho n’amazi meza n’isuku yifuzwa igerweho.Kugira ngo bigerweho, ngo birasaba imbaraga z’abaturage n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye.[2] Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rivuga ko gukaraba intoki uvuye mu bwiherero, umaze guhanagura umwana, mbere yo guteka no gutegura amafunguro bigabanya indwara ziterwa n’amazi mabi cyangwa ubwiherero butujuje ibyangombwa harimo no kugwingira.[3]
Amashakiro
hindura- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/isuku-iramutse-yitaweho-byagabanya-indwara-nyinshi
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/isuku-iramutse-yitaweho-byagabanya-indwara-nyinshi
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/isuku-iramutse-yitaweho-byagabanya-indwara-nyinshi