Kayitesi Zainabo Sylvie

Sylvie Kayitesi Zainabo (yavutse 27 Gicurasi 1962) ni umunyamategeko w'umunyarwandakazi wagiye akorera ibigo bigiye bitandukanye haba muri guverinoma ndetse nohanze y'igihugu mu miryango yabikorera kugiti cyabo .[1]

Ubuzima bwe n'amashuri yize hindura

 
Ishuri riherereye mu karere ka Huye (Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda) aho Sylvie Kayitesi Zainabo

Kayitesi Sylvie Zainabo yavutse kuwa 27 Gicurasi 1962 avukira mu karere ka Rwamagana mu Rwanda, arubatse akaba ari umubyeyi wa abana bane[2][3]. Kayitesi Zainabo Sylvie yize amashuri yisumbuye muri Ecole notre dame de la providence de karubanda[4]. Kayitesi afite impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko yakuye muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda mu mwaka wa 1989, afite kandi impamyabumenyi yicyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ubutabera mpuzamahanga mpanabyaha n’amategeko y’uburenganzira bwa muntu yakuye muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda muri 2018 [3].

Imirimo yakoze hindura

Sylvie Kayitesi Zainabo kuva mu 1995 kugera mu 1999 yakoranye n’ishyirahamwe ry’abagore mu kurengera uburenganzira bw’umugore n'umwana HAGURUKA , aho yabaye Perezida na Visi-Perezida wa Pro-Femmes[5]. kuva 1996 kugera mu 1999 kdi yabaye umukozi ushinzwe kurinda muri Komisiyo ishinzwe impunzi[3]. Kayitesi yabaye kandi minisitiri wa minisiteri yari ishinzwe ubutaka, gutuza abantu n'ibidukikije kuva muri werurwe 1999 kugera mu Ugushyingo 2002. kuva kandi mu 2003 kugera mu 2011, Kayitesi yabaye Perezida wa Komisiyo y'igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda[5]. Kayitesi Zainabo Sylvie yabaye Visi-Perezida akaba n'umucamanza w'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda kuva mu 2011 kugera mu 2019[3][5].

Ibindi hindura

Kayitesi Sylvie Zainabo indi mirimo itandukanye nkaho :

  • Yahoze ari Perezida wa Komisiyo Nyafurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu n’abaturage kuva 2013 kugeza 2015, akaba na Visi-Perezida wa Komisiyo (2011-2013).
  • yabaye kandi utanga Raporo idasanzwe ku mpunzi, abashaka ubuhunzi, abimukira n’abimuwe mu gihugu, akaba na Perezida w’itsinda rishinzwe itumanaho .
  • yabaye Umuyobozi w’Urugaga rw’Ibigo by’Uburenganzira bwa Muntu n’Umunyamuryango wa Komite Mpuzabikorwa Mpuzamahanga wa ICC, y’ibigo by’igihugu bishinzwe guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu mu gihe cy’imyaka ibiri,
  • Yabaye Visi-Perezida w’ishyirahamwe ry’igifaransa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburenganzira bwa muntu. , na Perezida w’ihuriro ry’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) ry’ibigo by’igihugu bishinzwe uburenganzira bwa muntu.
  • Madamu Kayitesi yakoranye na UNHCR - u Rwanda nk'umuyobozi ushinzwe kurengera umutekano, NOB (1996-1999) .[1]

Ibindi wareba hindura

  1. Urukiko rw'ikirenga rw'uRwanda
  2. Cyanzayire Aloysie
  3. Rugege Sam

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 https://icomdp.org/comission/sylvie-kayitesi-2/
  2. https://www.yumpu.com/fr/document/read/30882415/biographie
  3. 3.0 3.1 3.2 3.3 https://www.ohchr.org/Documents/HRBodies/SP/CallApplications/HRC45/WGAD_Africa/KAYTESI_Zainabo_Sylvie_form2.doc
  4. https://www.newtimes.co.rw/section/read/10104
  5. 5.0 5.1 5.2 "Archive copy" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2021-01-31. Retrieved 2021-01-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)