Cyanzayire Aloysie

Umunyarwandakazi w'umunyamategeko wabaye perezida w'urukiko rw'ikirenga mu Rwanda

Cyanzayire Aloysie ( wavutse mu 1964) ni Umunyarwandakazi w'umunyamategeko wabaye perezida w'urukiko rw'ikirenga rwu Rwanda.

Inteko y'abacamanza


Amateka ye hindura

Ubuzima bwe bwite hindura

Cyanzayire Aloysie yavutse kuwa 11 Gashyantare 1964 avukira mu karere ka Ruhango, mu ntara ya amajyepfo. Cyanzayire ni imfura mu muryango we akaba avukana na abahungu barindwi. Cyanzayire arubatse afite abana batatu.[1][2]

Amashuri yize hindura

Cyanzayire Aloysie yize ikiciro rusange cya amashuri yisumbuye i Save hanyuma akomereza mu ishuri rya abakobwa ku Nyundo. Cyanzayire kandi afite impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko yakuze muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda mu mwaka 1989. Cyanzayire yaje kwiga muri National School of Magistrates i Paris mu Bufaransa kuva mu 1991 kugera mu 1993.[1][2]

Imirimo yakoze hindura

 
Aloysia Cyanzayire yabaye Umucamanza w'Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo mu Rwanda

Mu 1990, Cyanzayire yabaye Umucamanza w'Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo mbere yo gusubira kwiga. Kuva mu 1995 kugera mu 2000 yakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri y'ubutabera mu Rwanda ariyo Umuyobozi w'Ubushinjacyaha n'imibanire n'inzego z'Ubucamanza, Umuyobozi ushinzwe gutegura amategeko, aza no kuba umunyamabanga wiyo Minisiteri. Cyanzayire kandi yaje kuba Visi peresida w'urukiko rw'ikirenga n'umuyobozi w'inkiko Gacaca kuva mu 2000 kugera 2003. Kuva mu 2003 kugera 2011, Cyanzayire yabaye umucamanza mukuru mu rukiko rw'ikirenga.[2] Cyanzayire Aloysie yabaye umuvunyi mukuru kuva mu 2014 kugera mu 2017.[3] Ubu akaba ari umucamanza mu rukiko rw'ikirenga.[4]

Ibindi wareba hindura

  1. Rugege Sam
  2. Tito Rutaremara
  3. Murekezi Anastase
  4. Urukiko rw'ikirenga
  5. Urwego rw’Umuvunyi

Reba hindura

  1. 1.0 1.1 https://www.newtimes.co.rw/section/read/63097
  2. 2.0 2.1 2.2 https://www.africanwomeninlaw.com/african-women-in-law/Aloysie-Cyanzayire
  3. https://www.ombudsman.gov.rw/tumenye/abandi-bayoboye-urwego-rwumuvunyi
  4. https://web.archive.org/web/20210122002152/https://www.judiciary.gov.rw/index.php?id=242