Katedirali Basilika ya Bikira Mariya

Mu mateka y’abaromani ba kera, Basilika yari inyubako nini za leta zifite imyubakire yihariye y’ishusho y’urukiramende, aho uruhande ruto ruteye nka kimwe cya kabiri cy’uruziga. Hari amoko abiri ya bazilika; inini n’intoya, iyi basilika rero ikaba ibarwa mu ntoya[1].

Imbere muri Katedirali

Katedirali Basilika ya Bikira Mariya ni katedirali Gatolika y’Abaroma na basilika ntoya yeguriwe Bikira Mariya. Iyi Basilika ni icyicaro cya Diyosezi ya Kabgayi .

Amateka hindura

 
Mariya

Iyi Basilika y’i Kabgayi yahawe umugisha na Papa Jean Paul II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990. Iyi bazilika yaragijwe Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha wanaragijwe diyoseze ya Kabgayi. Basilika yeguriwe Imana ku ya 22 Ukwakira 1992 [2].

Aho iherereye hindura

Iyi Bazilika iherereye i Kabgayi mu karere ka Muhanga, mu ntara y'amajyepfo, mu Rwanda.

Izindi Basilika zo mu Rwanda hindura

 
Diocese catholique de kibungo

Basilika y’i Kabgayi igiye kunguka murumuna wayo izaba iyirusha ubunini igiye kuyunganira mu mateka y’ubukirisitu mu Rwanda. Ni umushinga utarashyirwa mu bikorwa, uteganya kubaka bazilika izajya yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza izubakwa i Kibeho mu karere ka Nyaruguru ahabereye amabonekerwa y’abakobwa batatu mu 1981. Izaba ikubye hafi inshuro eshatu iy’i Kabgayi kuko ishobora kwakira abantu ibihumbi bitatu.

Hateganijwe ko iyi bazilika izaba yuzuye bitarenze Ukuboza 2021. Ikaba iteganywa gutahwa mu gihe hazaba hizihizwa imyaka 40 i Kibeho habereye aya mabonekerwa.

Nubwo bitaremezwa, iyi Basilika yagenewe izina rya Bazilika y’Umubyeyi wacu y’i Kibeho “Our Lady of Kibeho basilica”.

Reba  hindura

  1. http://www.gcatholic.org/churches/data/basRW.htm
  2. https://web.archive.org/web/20210709181219/https://thesourcepost.com/index.php/2020/01/13/u-rwanda-rugiye-kunguka-bazilika-ya-kabiri-ikubye-inshuro-eshatu-iyi-kabgayi/

Ihuza ryo hanze hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2021-07-09. Retrieved 2021-06-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. GCatholic.org