Alice Kalimba ni umwari w'umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda akaba ari umukinnyi w'umupira[1]

w'amaguru wikipe yigihugu y'abagore mu Rwanda ukina nk'umukinnyi wo hagati

Amateka hindura

alice Kalimba yakinnye mu ikipe ya A.S Kigali mu Rwanda muri club yabaye kandi mumajonjora yo guhatanira igikombe[2]

cy'Afurika muri 2014 akaba kandi ari umwe mu bakinnyi b' abagore bakomeye mu Rwanda bagiye bandika amateka mu

mupira w'amaguru mu Rwanda no mu Karere[3]

Ubuzima bwite hindura

Alice Kalimba yavutse taliki 11 ugushyingo 1998 avukira mu Rwanda mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa kigli

abyarwa na se bita Bernard Kalimba na Nyina bita Groliose Ntakirutimana akaba ari umuhererezi mumuryango we

iwabo bavuka ari abana 8 abahungu 4 n'abakobwa 4

Amashuri yize hindura

Alice yize amashuri abanza i Kigali mu Murenge wa Kacyiru nyuma yaho akomereza amashuri yisumbuye

Iremera Rukoma mukarere ka Kamonyi yaje kandi guhindura akomereza mu karere ka nyarugenge mu ishuri

bita solidality academy nyuma kandi yaje gusoreza muru ADB inyarutarama ari naho yakuye impamyabumenyi

y'amashuri yisumbuye akaba yarasoje amasuri yisumbuye mu mwaka wa 2016 gusa kugeza ubu ntago arakomeza kaminuza.

Imirimoye n'amakipe yakiniye hindura

Alice wazamukiye mu ikipe ya Remera rukoma aho yigaga agakomeza akagera no muri AS Kigali ndetse[4]

na scandinavia WFC muri 2021 kanama 31 nibwo ubuzima bwe bwasaga nkubuhindutse kurushaho

ubwo ikipe yo mukiciro cyambere yo muri Tanzaniya izwi nka The Tigers sports Academy yatangazaga ko

ya musinyishije nkumukinnyi wayo muri Tanzaniya[5]

Shakisha hindura

  1. https://peoplepill.com/people/alice-kalimba
  2. https://www.newtimes.co.rw/sports/meet-kalimba-kigali-and-she-amavubis-star-midfielder
  3. https://umuseke.rw/2021/09/kalimba-alice-yasinyiye-ikipe-yo-muri-tanzania/
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/83721/cecafa-women2018-kalimba-alice-watsindiye-u-rwanda-yizeye-ko-83721.html
  5. https://rushyashya.net/kalimba-alice-na-umubyeyi-zakia-bakiniraga-scandinavia-wfc-berekeje-mu-ikipe-ya-tigers-sports-academy-yo-muri-tanzania/