Inyange Girls School of Sciences

Inyange Girls School of Sciences ni ikigo cy' Ishuri giherereye mu gihugu cy' u Rwanda, Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda mu Akarere ka Rulindo , Umurenge wa Rusiga, kikaba ari ikigo kigwamo n' Abana b' abakobwa gusa. Inyange Girls School of Sciences ni ikigo cyemewe na leta y' u Rwanda, kikaba kibaruwe mu Urutonde rw'amashuri mu Rwanda mu mashuri yisumbuye.

Uko Ikigo Cyashinzwe hindura

Igihugu cy' u Rwanda kubufatanye n' igihugu cy' u Ubushinwa, ibi bihugu byombi byishyize hamwe mugufatanya mubikorwa bitandukanye harimo no gushinga ibigo by' amashuri. muribyo babashije gushinga ikigo cya Inyange Girls School of sciences.

Igihugu cy' Ubushinwa cyahaye u Rwanda inkunga ikomeye yo kubaka umuhanda uva i Kigali ukagera i Musanze, uyu muhanda ukaba uca kukigo cya Inyange Girls School of Sciences. umuyobozi waruyoboye ikigo cya Inyange Girls school of Sciences mu mwaka wa 2012 Vital Nsengimana yavuzeko mbere yuko uyu muhanda wubakwa igihe cy' imvura umuhanda wabagamo ubunyerere bwinshi ndetse umuhanda ukanangirika kuburyo byabaga imbogamizi cyane kubanyeshuri ndetse nabandi bantu muri rusange bakoreshaga uwo muhanda.

igihugu cy' u Ubushinwa nicyo cyubatse ikigo cyishuri Inyange Girls School of Sciences, Ubushinwa ndetse bwatanze inkunga yo guha Inyange Girls School of Sciences mudasobwa zigera kuri 36 muburyo bwo kunganira abanyeshuri munyigire yabo, hatanzwe n' ibitabo bitandukanye ndetse nibikoresho bya Siporo, Ubushinwa kandi bwemeye gutanga abarimu babiri babakorana bushake mugutanga amasomo ari mururimi rw' igishinwa.[1]

Inyange girls School of Sciences yashinzwe kubufatanye bwa coperasiyo y' u Rwanda ndetse n' Ubushinwa ariyo yiswe mu rurimi ry' Icyongereza "Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC)" aho igihugu cy' Ubushinwa cyemeye gukora imishinga itandukanye ku mugabane wa Afurika, imwe muri iyo mushinga niho bemeye kubaka ikigo cy' amashuri mugushyigikira uburezi mu Rwanda hubakwa ikigo cy' Ishuri Inyange Girls School of Sciences.[2]

Imibereho y' Abanyeshuri mu Inyange Girls School of Sciences hindura

Abanyeshuri biga mukigo cy' Inyange Girls School of Sciences bafite amahirwe menshi cyane kurenza ibindi bigo bya leta kuko abanyeshuri baho babona inkunga zitandukanye ndetse zibafasha kungererwa umubumenyi, babasha gukoresha mudasobwa mumyigire yabo, ndetse bafite inkunga z' ibitabo bitandukanye bahawe n' igihugu cy' Ubushinwa. abanyeshuri baho babasha kugira imyidagaduro itandukanye bifashishije inkunga y' ibikoresho bya Siporo bahawe, akarusho kandi abanyeshuri biga mu Inyange Girls School of Sciences bafite amahirwe yo kwiga ururimi rw' Igishinwa aho bitoroshye gupfa kubona amahirwe mubindi bigo bya Leta ndetse n' ibigo byigenga, amahirwe nkayo rero y' imbonekarimwe aboneka mukigo cy' Inyange Girls School of Sciences. [3]

Inyungu yo kwiga mu Inyange Girls School of Sciences hindura

Ni hacyeya usanga ku Urutonde rw'amashuri mu Rwanda abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye babona amahirwe yo guhabwa inkunga yo gukomereza amashuri yabo muri kaminuza mubihugu byo hanze, inyungu ku banyeshuri biga mu Inyange Girls of Sciences nuko iyo habonetse abanyeshuri bakoze neza bagatsinda amasomo yabo neza haarimo n' amasomo y' igishimwa bahabwa amahirwe yo gukomereza amashuri yabo mugihugu cy' Ubushinwa. andi mahirwe kandi nuko bigishwa ururimi rw' igishimwa nkuko byavuzwe na ambasaderi w' ubushinwa mu Rwanda Shu Zhan mu 2012 yavuzeko kubwo gushimangira umubano igihugu cy' Rwanda gifitanye n' Ubushinwa bazabaho gutanga amahirwe atandukanye kuri iki kigo Inyange Girls School of Sciences.[4]

Muburyo bw' ikoranabuhanga ikigo cy' Inyange Girls School of Sciences kubufatanye na Ministry of Education (Rwanda) abanyeshuri baho babasha kubona amasomo kurubuga rya Rwanda Education Board(REB) aho mugihe abanyeshuri batari kubasha kujya ku ishuri nko mugihe cya guma mu rugo cyangwa (COVID19) abanyeshuri bashobora gukomereza amasomo yabo kurubuga rwa (REB) kuburyo bitabasha guhungabanya imyigire yabo.[5]

Mu mwaka wa 2016 taliki ya 24 Gicurasi, Ambasaderi w' igihugu cy' Ubushinwa n' u Rwanda Pan Hejun yitabiriye ibirori byabereye mu kigo cya Inyange Girls School of Sciences cyiswe "Chinese Teaching Equipement" aho Ambasaderi Pan Hejun yahagarariye amabasade y' Ubushinwa agaha ikigo mudasobwa, ibitabo ndetse nutubati two kubikamo ibikapu by' abanyeshuri. ibi biirori kandi byari byitabiriwe nabayobozi bashinzwe uburezi mu ntara y' amajyaruguru, umuyobozi mukuru w' ikigo cya Inyange Girls School of Sciences, Perezida wa confucius Institute, abari bahagarariye abarimu ndetse n' abanyeshuri.[6]

Ibihembo hindura

Mu mwaka wa 2014 abanyeshuri bo mu Inyange Girls School of Sciences bitabiriye amarushanwa yateguwe na ambasade y' igihugu cy' Ubushinwa. muri aya marushanwa yitabiriwe n' ibigo by' amashuri bitandukanye aho ikigo cya Inyange Girls School of Sciences cyari gihagarariwe n' abanyeshuri bane. Muri aya marushwanwa abanyeshuri bamaze umwanya bakora umukoro wo kuvuga ku mateka y' igihugu cy' Ubushinwa ndetse banavuga kumubano igihugu cy' u Rwanda gifitanye n' igihugu cy' Ubushinwa.

Nyuma y' amarushanwa habayeho gutangaza ikigo cyatsinze maze Inyange Girls School of Sciences iza kwisonga yegukana igihembo cya mbere. umwe mubanyeshuri bari bitabiriye irushanwa umutoniwase Jeannette yatangajeko aribyiza kwiga ku muco ndetse n' amateka y' ibihugu bitandukanye, yakomeje avugako kwiga indimi ndetse n' umuco wibindi bihugu bigira akamaro kanini ati kuko ushobora kwisanga uri mugihugu kitari icyawe rero ibyo wize bikaba byakubera ingirakamaro. [7]

Reba hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-22. Retrieved 2022-02-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. http://www.focac.org/eng/
  3. https://www.newtimes.co.rw/section/read/58690
  4. https://www.newtimes.co.rw/section/read/58690
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-23. Retrieved 2022-02-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-23. Retrieved 2022-02-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://www.newtimes.co.rw/section/read/107