Imirenge igize Akarere ka Bugesera
Akarere ka Bugesera gaherereye mu Ntara y'Uburasirazuba bw'u Rwanda, kagizwe n'Imirenge cumi n'itanu (15), Utugari mirongo irindwi na tubiri (72), ndetse n'imidugudu magana atanu na mirongo inani n'umwe (581). Aha turibanda ku mirenge mu gihe wakwifuza amakuru wakwifashisha nomero za terelefone z'abayobozi kuva ku karere kugeza ku mudugudu.[1][2][3]
Urutonde rw'Imirenge
hinduraUmurenge wa Nyamata
hinduraNyamata ni umurenge w'umugi, ndetse ni naho ibiro bikuru by'akarere ka Bugesera kubatse, ukaba igizwe n'utugari dutanu Kanazi, Nyamata Ville, Kayumba, Maranyundo, Murama, mu gihe wakwifuza amakuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Ntarama
hinduraNtarama ni umurenge w'umugi nawo, cyane ko ariwo murenge ushyikiramo iyo uturutse i Kigali uza i Bugesera unyuze mu muhanda wa kaburimbo, ukaba igizwe n'utugari dutatu aritwo Cyugaro, Kanzenze, Kibungo, uyu Murenge ufite ubuso bunini budatuwe ndetse ukaba ukeneye abashora imari yabo cyane mu buhinzi mu gihe wakwifuza amakuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Mayange
hinduraMayange ni Umurenge w'umugi nawo, cyane ko hagiye hashyira ibikorwa by'iterambere bitandukanye kubera umushinga wa Millemium Village Project wakoreyemo, uyu murenge unyurwamo n'umuhanda wa kaburimbo ukaba igizwe n'utugari dutanu aritwo Kibenga, Kagenge, Gakamba, Kabirizi, Mbyo. Uyu murenge ufite ubuso bunini budatuwe ndetse ukaba ukeneye abashora imari yabo cyane mu buhinzi mu gihe wakwifuza amakuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Musenyi
hinduraMusenyi ni umurenge ugaragara nk'icyaro, nubwo ufite abaturage benshi, imishinga itandukanye iri kuwukorerwamo cyane uwo kuwugezamo amashanyarazi ukaba igizwe n'utugari tune aitwo Musenyi, Gicaca, Rulindo, Nyagihunika. Mu buhinzi uyu murenge uteye imbere cyane kubera ukikijwe n'amazi mu gihe wakwifuza amakuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Mwogo
hinduraMwogo ni umurenge ugaragara nk'icyaro, ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso buhuje ku muceri mu gishanga cya rurambi, ndetse n'urutoke, ukaba ukorerwamo cyane n'imirimo y'ubworozi ukaba igizwe n' utugari tune Rurenge, Bitaba, Rugunga na Kagasa buhinzi uyu murenge uteye imbere cyane kubera ukikijwe n'amazi mu gihe wakwifuza amakuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Juru
hinduraJuru ni Umurenge ugaragara nk'icyaro, ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso buhuje ku rutoke, ukaba ukorerwamo cyane n'imirimo y'ubworozi bw'inzuki, ndetse hakaba hagaragara amabuye meza y'ubwibatsi atandukanye ukaba igizwe n' utugari dutanu Kabukuba, Mugorore, Juru, Rwinume, na Musovu ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Rilima
hinduraRilima ni Umurenge ufite ibiyaga byinshi, ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso buhuje ku bishyimbo n'ibigoro, ukaba uteganywa kubakwamo ikibuga cy'indege ugizwe n' utugari dutanu Nyabagendwa, Kabeza, Kimaranzara, Karera, na Ntarama ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Gashora
hinduraGashora ni Umurenge ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso buhuje ku bishyimbo n'ibigoro, ukaba ugizwe n'utugari dutanu Biryogo, Kabuye, Kagomasi, Mwendo, na Ramiro ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Rweru
hinduraRweru ni Umurenge ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso buhuje ku bishyimbo n'ibigoro, ukaba ugizwe n'utugari dutanu Sharita, Batima, Kintambwe, Mazane (Abaturage bakimuwemo kubera kari mu manegeka), Nemba, Nkanga ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Kamabaye
Kamabuye ni Umurenge uherereye ku mupaka w'uRwanda n'uBurundi ukorerwamo cyane ubuhinzi ku buso bw'imyumbati n'ibigo buhuje, ukaba ugizwe n'utugari dutanu Burenge, Biharagu, Nyakayaga, Tunda, na Kampeka hakaba hari ibiyaga bifasha aribyo cyohohaha, ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Ngeruka
hinduraNgeruka ni Umurenge uherereye ukaba ufite ubuso bunini, ndetse hagakorerwa ibikorwa bitandukanye cyane cyane ubuhinzi bw'imyumbati umurenge ugizwe n'utugari dutanu Murama, Rutonde, Ngeruka, Nyakayenzi, na Gihembe ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Ruhuha
hinduraRuhuha ni Umurenge uteye imbere ukaba ugaragari nk'ihuriro ry'Imirenge ya Ngeruka, Shyara, Mareba, hakorerwa ibikorwa cyane by'ubucuruzi, ariko ubuhinzi buteye imbere harimo umuceri (Hari uruganda ry'Umuceri) cyane cyane ubuhinzi bw'imbuto (Inyanya, Ubunyobwa, imyebwe) ugizwe n'utugari dutanu Ruhuha, Bihari, Kindama, Gikundamvura, na Gatanga ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Mareba
hinduraMareba ni Umurenge ukorerwamo ubuhinzi cyane bw'umuceri kuko hagaragara ibishanga bitanduakanye bikorerwamo ubuhinzi bw'umuceri, hakaba hari igishanga kinini cyo gukamura kugingo hakorerwemo ibikorwa by'ubuhinzi bishobora gutanga umusaruro uhagije, ugizwe n'utugari dutanu Gakomeye, Bushenyi, Nyamigina, Rango, na Rugarama ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Shyara
hinduraShyara ni Umurenge ukorerwamo ubuhinzi cyane bw'umuceri, ndetse hakaba n'ubutaka bwiza butanga amatafari y'ubwubatsi, ukaba uhana urubibe n'akarere ka Nyanza mu majyepfo ukaba ugizwe n'utugari dutanu Nziranziza, Rebero, Kamabuye, Rutare, na Kabagugu ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.
Umurenge wa Nyarugenge
hinduraNyarugenge ni Umurenge ukorerwamo ubuhinzi cyane bw'imyumbando, ndetse , ukaba uhana ukaba ugizwe n'utugari dutanu Murambi, Ngenda, Gihinga, Kabuye, na Rugando ku yandi makuru ukaba wakwifashisha nomero zatazwe haruguru.