Ikirenge cya Ruganzu

Ikirenge cya Ruganzu ni izina ry'ahantu nyaburanga mu Rwanda mu Akarere ka Rulindo umurenge wa Gasiga, hitiriwe Umwami Ruganzu II Ndoli.

IKirenge cya Ruganzu image

Amateka hindura

Ruganzu uvugwa ko yasize ikimenyetso muri aka gace ku Rwanda ni Ruganzu II Ndoli bivuga ko yimye ingoma muw'i 1510 aturutse Karagwe ka Bahinda aho yari yarahungishirijwe kwa Nyirasenge Nyabunyana akaza aje kuvana U Rwanda mu maboko y'abanyamahanga bari bararwigaruriye. Iki kirenge rero cyari kwibuye wagereranya n'urusyo benshi bahamya ko umwami Ruganzu yaje kuharuhukira ari kumwe n'ibisumizi bye cyangwa ingabo ze, bivugwa ko bari birutse cyane bakananirwa barangiza bakamusaba amazi, nuko Ruganzu afata umwambi afora umuheto arasa ku nkombe imwe havamo isoko y'amazi, kuva ubwo iyo soko yitwa "Isoko ya Ruganzu" Aha rero hari ibuye rinini ryariho ikirenge cya Ruganzu aho yakandagiye amano akishushanya ndetse n'ibinono by'imbwa ze. Iki kirenge cyaje kw'imurwa kubw'impamvu zo gukora umuhanda Kigali-Akarere ka Musanze kijyanywa mu nzu ndangamuco mu Akarere ka Huye, i Butare Nyuma ku bw'ubusabe bwa benshi iki kimenyetso ndangamateka kikaba kimaze igihe gito kigaruwe mu Akarere ka Rulindo ku kirenge, aho ubuyobozi bw'akarere bw'ubatse ikigo ndangamuco kitwa Ikirenga.[1]

Ikirenga hindura

 
Ikigo ndangamuco Ikirenga

Ikigo ndangamuco Ikirenga kizwi cyane nka " Ikirenga Cultural Center" cyubatswe mu Akarere ka Rulindo nk'ikigo cyo gusigasira amateka ndetse no kwigisha abahatuye. Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo buvuga ko ari byiza nk'akarere kubaka ibimenyetso bidasibangana bizibutsa ab'igihe kizaza amateka ya Ruganzu II Ndoli, ivuka rye, uko yimye, uko yafashe ingoma n'uko yatanze. Sibyo gusa ahubwo iki kigo kigaragaza ndetse amateka yaranze n'utundi duce nk'Ubumbogo, Ububeruka, Ubusugi ndetse n'ibindi bihugu byari bigize aho Rulindo iherereye ubu[2]. Ikirenga kandi habera imyidagaduro itandukanya n'imikino ishingiye ku muco harimo nk'ubukwe bwa Kinyarwanda, ivuka rya Ruganzu n'iyimikwa ry'ingoma ya Karinga, sibyo gusa kandi ahubwo habera n'imurikagurisha ritandukanye ry'imitako nyarwanda.[3]

Ubukerarugendo hindura

 
Inzu ikurura abakerarugendo, Ikirenga Centre

Ikirenge cya Ruganzu gifite akamaro kanini mu gukurura bakerarugendo mu gihugu cy' u Rwanda cyane cyane biciye mu kigo cyubatswe mu Akarere ka Rulindo mu gusigasira amateka yahabaye ngo adasibangana. Iyo usuye iki kigo usanga harubatwe inzu za Kinyarwanda ndetse zirimo bimwe mu bikoresho byakoreshwaga nabo mu Rwanda rwo hambere mu muco nyarwanda harimo nk'urwuho, Uruhimbi, Ibyansi, Ibisabo,Imitozo ndetse n'ibindi byinshi. Iyo usuye iki kigo ubona ukuntu Ruganzu yabaye ingenzi mu gucungura u Rwanda kandi nkuko akiri[4].

Aho yatabarijwe hindura

Umwami Ruganzu II Ndoli yari umwami udasanzwe, yimye ingoma u Rwanda rumaze hafi imyaka cumi n'umwe(11) rutagira umwami yagize ibigwi byinshi harimo kuba yarashatse umugore umwe ndetse akabyara umwana umwe w'ikinege Mutara I Semugeshi, Ruganzu yaje gutabarizwa i Byumba ahazwi cyane nko mu Akarere ka Gicumbi amaze kugambanirwa n'ibisumizi bye.[5]

Aho iherereye hindura

Ikigo ndangamuco Ikirenga giherereye mu kagali ka Gako, umurenge wa Rusiga , Akarere ka Rulindo mu Ntara y,amajyaruguru, ni mu birometero makumyabiri na bitanu (25km) uvuye I Kigali

Reba hindura

  1. https://www.youtube.com/watch?v=Lj3-UCN7zHM
  2. https://www.rba.co.rw/post.php/Rulindo-Ba-mukerarugendo-ntibakirenga-aho-bita-ku-kirenge-cya-Ruganzu?url_title=Rulindo-Ba-mukerarugendo-ntibakirenga-aho-bita-ku-kirenge-cya-Ruganzu
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-02-01. Retrieved 2021-01-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.newtimes.co.rw/section/read/220013
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2021-02-01. Retrieved 2021-01-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)

Reba kandi hindura

Rwanda Development Board[1]

  1. https://www.visitrwanda.com/tourism/