Urusobe rw'ibinyabuzima

Urusobe rw'ibinyabuzima hindura

 
Umusambi village

Urusobe rw'ibinyabuzima ni ijambo ryavuye mu ndimi z'amahanga; mu cyongereza rikaba ari (biodiversity) cg biodiversité mu gifaransa, urusobe rw'ibinyabuzima n'ibiriho byose cg ibifite ubuzima byose, nk'inyamaswa yaba utunyamaswa duto cg nini, ibiti bito kugeza kumashyamba akomeye ndetse n'abantu.[1]

Impamvu z'iyangirika ry'urusobe rw'ibinyabuzima hindura

Umuryango w'ihuriro ry'ibihugu riharanira kubungabunga ibidukikije (UICN) wakoze icyegeranyo, icyo cyegeranyo kigaragaza ko zimwe mu nyamaswa zugarijwe harimo izitwa Panda geant, Tamaraus zitarenze 400, Rhinoceros de java zizwi nk'inkura, inzovu zo muri Aziya, leptodactyles des antilles zitageze kuri magana abiri. icyo cyegeranyo kandi kivuga ko n'inzuki zitorohewe kubera ibihingwa biterwa imiti bikagira ingaruka ku buzima bwazo kuko zishakira ibizitunga ku bimera.[2]

Ubuhigi bugikorwa mu bihugu byinshi n'ubwakozwe mu myaka yashize bwagize ingaruka ku nkwavu zagasozi. mu Rwanda kuri ubu kubona urukwavu rw'agasozi bishobora kuba umugani kubera ubuso bunini bw'ubutaka bukorerwaho ntizabona aho ziba aho zaboneka ni mu byanya bya pariki kuko ahandi zirahigwa. bigaragara ko umuntu ashobora kugira uruhare mu iyangirika ry'urusobe rwibinyabuzima kuko usanga umubare w'ibibura wihuta kuruta umubare w'ibivuka.[3]

Hari ingero zitangwa n'ibikorwa byaba rushimusi b'inyamaswa, uburobyi butemewe, ubucuruzi bw'ibikomoka ku nyamaswa z'ishyamba, gutema amashyamba bikirukana inyamaswa, gutwika amashyamba bigatuma inyamaswa zihiramo, gukoresha imiti y'uburozi. hari kandi kwiyongera kw'imiturire abantu bagasatira inyamaswa n'ibimera, imyuka ihumanya ikirere, indwara z'ibyorezo bigera ku nyamaswa bikazitsemba hamwe n'imihindagurikire y'ikirere.[4]

Ingaruka z'ikendera rya bimwe mu binyabuzima hindura

Nkuko bigaragara mu nyigo yakozwe na World Wildlife Fund; iyangirika ry'ibidukikije cg urusobe rw'ibinyabuzima mu isi rishobora guhungabanya ikura ry'ubukungu bw'isi ku kigero cya 0.67 mu myaka 30 iri imbere, ubwo ni mu mwaka wa 2050.Mu ngano y'amafaranga agera kuri miriyali 368 z'amayero (Euro) niyo ashobora kuzajya agabanuka ku bukungu bwa buri mwaka hatagize igikorwa ngo bihinduke.[5]

Uburenganzira bwa Muntu kubidukikije cg kubijyanye n'ibinyabuzima hindura

Abahanga ku binyabuzima bavugako leta zigomba ko kurinda ibinyabuzima cyangwa se urusobe rw'ibinyabuzima kwangirika ari uburenganzira bwabyo ndetse n'ubwa muntu muri rusange. [6]

Ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije bihuzwa n'uburenganzira bwa muntu mu mibereho ye itekanye, kubaho akikijwe n'ibinyabuzima bifite ubuzima buzima kandi bitanga umusaruro ndetse umuntu akabaho mu busugire. Nkuko umuyobozi wa IPRC Kitabi yabigaragaje hari igihe ubuzima bw'abaturage ndetse n'abakozi ba pariki bavutswa ubuzima n'inyamaswa bakaba bavukijwe uburenganzira bw'ubuzima bakagombye kuba bafite. hari n'ibindi bikorwa byinshi biba bigamije kurengera ibidukikije bikabangamira uburenganzira bwa muntu mubijyanye no kubona ibimutunga, gutura n'ibindi.[7]

Nubwo hari ibikorwa bigaragara ko bishobora kubangamira uburenganzira bwa muntu mw'ibungabungwa ry'ibidukikije hari bimwe mu biteganijwe mu gufasha kumva ndetse no kwita ku burenganzira bwa muntu nko gushyiraho amasomo ajyanye no kumenya uburenganzira umuntu afite mw'ibungabungwa ry'ibidukikije nkuko muri IPRC Kitabi umuyobozi waho Richard Nasasira yabisobanuye. ikindi ni ikigega cyihariye cy'ingoboka (SGF) gifasha kwishura mugihe baba bonewe imyaka n'inyamaswa zo muri pariki, mu gihe bakomerekejwe nazo se cyangwa mugihe hagizwe uwicwa cg agatwarwa ubuzima nazo.[8]

Ingamba zo Kubungabunga no Kurengera Urusobe rw'ibinyabuzima mu Rwanda hindura

Abahanga bavugako kugirango ibinyabuzima bibungabungwe ari ukwirinda ubushimusi bw'inyamaswa, kugabanya umuvuduko mu gutema ibiti, kwirinda ibihumanya ikirere, kwirinda kwangiza imigezi hajugunywamo imyanda.[9]

kuva ku wa 11 Ugushyingo 2021; mu Rwanda hasohotse itegeko rigamije kurengera urusobe rw'ibinyabuzima mu igazeti ya leta. ibyaha byiganje muri iri tegeko birimo ibikibangamiye ubwisanzure bw'inyamaswa zo mu gasozi kuko usanga abaturarwanda bazifata nabi bityo uburenganzira bwazo ntibwubahirizwe. kugeza ubu nkuko ingingo ya 58 muri iri tegeko ibigaragaza kwangiza cg gutwara igi cg icyarire by'inyamaswa zo mu gasozi aba akoze icyaha iyo gihamijwe n'urukiko gihanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenza imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi yibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda. [10]

Reba hindura

  1. https://www.youtube.com/watch?v=75T9mqpHllo
  2. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/article/menya-igitera-zimwe-mu-nyamaswa-kuzimira
  3. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/article/menya-igitera-zimwe-mu-nyamaswa-kuzimira
  4. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/article/menya-igitera-zimwe-mu-nyamaswa-kuzimira
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/95416/ihungabana-ryibidukikije-rirongera-igabanuka-ryubukungu-bwisi-yose-95416.html
  6. https://kiny.taarifa.rw/icyo-rdb-ivuga-ku-rusobe-rwibinyabuzima-byisi-yejo-hazaza/
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-27. Retrieved 2022-04-20.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-27. Retrieved 2022-04-20.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/urusobe-rw-ibinyabuzima-rutabungabunzwe-uko-bikwiye-abantu-bashiraho-burundu-impuguke
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2022-03-21. Retrieved 2022-03-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)