Igishanga cya Mulindi
Igishanga cya Mulindi cyangwa Ikibaya cya Mulindi kiri mu karere ka Gicumbi ,gifite ubuso bwa hegitare 1200, cyose cyari gisanzwe kirimo icyayi, ariko imwe mu mirima yacyo yari iri ku buso bwa hegitare 150 yatembeyemo imyuzure n’isuri biva ku misozi, bigiteza kuma.[1]
Umushinga
hinduraUmushinga w’Ikigega cy’Ibidukikije, ushinzwe kubaka ubudahangwa bw’abaturage b’Akarere ka Gicumbi mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo kubafasha kurwanya isuri n’imyuzure, ndetse no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. rero umushinga ’Green Gicumbi’ ukorera muri ako Karere uvuga ko Leta n’abaturage batakomeza guhomba icyayi cyahingwaga mu kibaya cya Mulindi kubera imyuzure, ukaba urimo gufasha abagihinga ku misozi.[1]
Icyayi
hinduraUbundi icyayi kigira imizi miremire, iyo igeze ku mazi yo mu butaka biteza igiti cyose guhita cyuma. nubwo icyayi gikunda ahantu hahora imvura, icyo ku misozi ari cyo gikura neza kandi kikaryoha bitewe n’uko ibibabi bisoromwa biba bitarigeze birengerwa n’imyuzure yo mu gishanga. wari ufite umurima w’icyayi ungana na 1/2 cya hegitare mu kibaya cya Mulindi, avuga ko bataraterwa n’imyuzure yasoromaga ibiro birenga 150 buri byumweru bibiri, ariko ubu ngo nta na 70kg abasha kubona. icyayi yahinze imusozi yatangiye kubona ko kizamuha umusaruro ungana cyangwa urenga uwo yabonaga mu kibaya cya Mulindi ubwo yari atarangirizwa n’imyuzure hamwe n’isuri imanuka ku misozi.[1]