Green Gicumbi
Green Gicumbi nu umushinga watangijwe na reta y'uRwanda ' wo Gushimangira no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu ntara y'amajyaruguru , ni umushinga w’imyaka itandatu wa leta watangijwe ku wa 26 Ukwakira 2019 na Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’ibidukikije n’ikigega cy’ibidukikije mu Rwanda (FONERWA). ukaba ugamije gushimangira no guhangana ni ihunduka ry'ikirere mu Karere ka Gicumbi . [1] [2] [3]
Amavu n'amavuko
hinduraMu mwaka wa 2018, imibare yavuye mu Rwanda Isuzuma ry’imihindagurikire y’ibihe hamwe na Raporo Yanyuma Raporo y’igihugu yerekanye ko mu Ntara y’Amajyaruguru, Gicumbi yashyizwe ku mwanya wa mbere mu ngaruka zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda. [4] [5] Mu mwaka 2019, guverinoma y'u Rwanda yakusanyije inkunga ingana na miliyoni 32 z'amadolari y'Amerika mu kigega cy’ibihe by’ikirere kugira ngo ishyire mu bikorwa umushinga witwa "Gushimangira guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu baturage bo mu cyaro cy’uRwanda" ryerekanaga umushinga wa Green Gicumbi. Umushinga wakozwe n'ikigega cy'igihugu gishinzwe ibidukikije-FONERWA. [6] [7]Uyu mushinga w'imyaka itandatu wibanda cyane cyane ku kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere hongerwa ubushobozi bwo kurwanya imihindagurikire , ndetse no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Uyu mushinga ukorera mu mirenge icyenda igizwe n’imidugudu igera kuri 252 iri mu gice cya Muvumba B kandi ikagenerwa abagenerwabikorwa 150.000 na 380.000 mu buryo butaziguye. Imirenge ikubiye mu mushinga ni Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige. [8] [9]
Ibimaze kugerwa
hinduraUmushinga Green Gicumbi uteza imbere ubuhinzi bwihanganira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe binyuze mu guca amaterasi y’indinganire no gutera ibiti n’ibyatsi bivangwa n’imyaka, gusazura amashyamba, kubaka imidugudu y’icyitegererezo hagamijwe gutuza abaturage heza n’ibindi.[10]Muri iki gihe ku bijyanye n’ibicanwa ntibikituvuna. Mbere mu gihe cy’imvura kubona inkwi byaragoranaga ndetse twatemaga amashyamba menshi kandi no kubona ubwatsi bw’amatungo bikagorana. Ubu ubwatsi buraboneka kuko bwatewe mu mirima yacu bityo tukabona n’amase [yifashishwa mu gukora biogaz].[10]Ubu umushinga wa green gicumbi umaze kugera kuri 65% byawo mu gihe kimyaka 6 uzamara .Muguhanaga ni imihindagurikire y'ibihe.[1]Hatewe ibiti kuri hegitari 12,000 z’ubutaka bwarinzwe isuri binyuze mu gukora amaterasi y’indinganganire n’amaterasi yikora.Hegitari 4,801 zateweho ibiti bivangwa n’imyaka izindi Hegitari 981 zateweho ibiti bifata ubutaka.Hegitari 40 zateweho ikawa yo ku musozi, yihanganira imihindagurikire y’ibihe inongera umusaruro w’ikawa.Hegitari 50 zateweho icyayi cyo ku musozi, kihanganira imihindagurikire y’ibihe hagamijwe guhangana n’ingaruka ziyikomokaho no kongera umusaruro w’icyayi.[2]Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2020, ugamije “Kubakira ubudahangarwa abaturage bo mu Majyaruguru no guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.[10]Ugabanyije mu bice bine birimo icyo kubungabunga icyogogo cy’umuvumba no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga amashyamba ku buryo burambye hanagabanywa ibicanwa biyakomokaho, kunoza imiturire yihanganira imihindagurikire y’ibihe no gusangira ubumenyi no kubwinjiza mu mikorere n’imigirire.
references
hindura- ↑ https://www.environment.gov.rw/news-detail/rwanda-to-launch-major-green-growth-investment-to-strengthen-climate-resilience-in-gicumbi-district-1
- ↑ https://www.greenclimate.fund/project/fp073
- ↑ https://www.ktpress.rw/2022/01/green-gicumbi-invests-rwf1-6billion-in-model-village/
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-04-16. Retrieved 2022-03-22.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.newtimes.co.rw/news/rwf30-billion-climate-resilience-project-launched-gicumbi
- ↑ "Archive copy" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2021-12-07. Retrieved 2022-03-22.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.newtimes.co.rw/news/rwf30-billion-climate-resilience-project-launched-gicumbi
- ↑ https://mwamba.rw/2022/01/27/green-gicumbi-project-is-expected-to-boost-economic-development/
- ↑ https://www.topafricanews.com/2021/06/16/see-25-photos-showing-the-implementation-of-the-green-gicumbi-project-18-months-after-its-launch/
- ↑ 10.0 10.1 10.2 https://igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/injira-muri-green-gicumbi-umushinga-w-icyitegererezo-mu-kubaka-ubukungu