Igishanga cya Cyaruhogo
Ni igishanga gikora ku Mirenge itatu ariyo Kigabiro, Rubona na Mwulire, gihingwamo umuceri kuva mu 1973, aho abahinzi bahoze bagihingamo kuri hegitari 270 maze Leta y’u Rwanda n’iy’u Buyapani ibinyujije mu Kigega gishinzwe ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) barakivugurura kuri ubu gihingwamo kuri hegitari 348.[1][2]
Amateka
hinduraKuvugurura igishanga cya Cyaruhondo byatwaye miliyari 21 Frw zashowe mu bikorwa byo kuvugurura ibyuzi bibiri birimo icya Cyimpima na Gashara ndetse hakaba haranubatswe ikindi cyuzi gishya cya Bugugu, hanubatswe umuyoboro ugeza amazi mu mirima ureshya na kilometero 23,5.[1]
Hegitari mirongo icyenda(90) zihingwamo umuceri zigize igishanga cya Cyaruhogo hegitari 65 nizo zihinzwe gusa kuba izindi zidahinzwe ni ukubera ni ikibazo cyokutagira urugomero rw'amazi.[3]Gahunda guverinoma y'u Rwanda ifite ni uko umusaruro uboneka muri ikigihe mu mwaka wa 2050 ugomba kuba warikubye inshuro 15,ibyo ntibikuraho ko ubuso buhingwaho butaziyongera ahubwo ni ugukora ubuhinzi kuburyo bwa kijyambere bigatuma umusaruro uva kuri hegitari imwe ukiyongera.Ikindi ni uko abaturage bahinga mugishanga cya Cyaruhogo bishimira kubona icyuzi kibafasha kuhira umuceri mugihe bahingaga ukumira mu mirima.[4]
Akazi
hinduraAbahinzi barenga 1200 bagihingamo bavuga ko umusaruro wabo wikubye hafi kabiri kuko babonaga toni eshatu kuri hegitari none ubu babona toni hafi esheshatu
Ubuhamya bw'abahinzi
hinduraDukuzeyezu Ernest usanzwe ahinga umuceri muri iki gishanga yagize ati “ Byatumye tubasha kwiteza imbere. Mbere kitaratunganywa amazi yabonaga umugabo agasiba undi ariko nyuma y’uko bagitunganyije, buri muntu wese abona amazi neza kandi buri wese asigaye azi igihe yuhirira.[1]
Amashakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://www.igihe.com/ubukungu/article/imishinga-itandatu-iri-guhindura-isura-n-imibereho-y-abatuye-rwamagana
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rwamagana-hegitari-25-zipfa-ubusa-zidahinze-kubera-kutagira-amazi
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-rwamagana-kashyikirijwe-igishanga-cyashowemo-miliyoni-20
- ↑ https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/ubuhinzi/abahinga-mu-gishanga-cya-cyaruhogo-bafite-impungenge-zuko-bagurirwa-umusaruro-wabo-ku-mafaranga-macye/