Umurenge wa Rubona
Umurenge wa Rubona ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana. Uherereye mu majyepfo y'Akarere, ukaba uhana imbibi n'Umurenge wa Mwulire mu majyaruguru, Munyaga na Kigabiro mu burasirazuba, Nzige mu burengerazuba n'Akarere ka Ngoma mu majyepfo, aho bigabanywa n'ikiyaga cya Mugesera. Umurenge wa Rubona ugizwe n'Utugari dutandatu (6) ari two: 1. Byinza (Imidugudu 8) 2. Kabatasi (Imidigudu 10) 3. Kabuye (Imidugudu 4) 4. Karambi (Imidugudu 5) 5. Mabare (Imidugudu 8) 6. Nawe (Imidugudu 3) ukaba ugizwe n'Imidugudu yose hamwe 38.
Umurenge wa Rubona ufite ubuso bwa 55,53 km2, ukaba utuwe n'abaturage bageze ku 24.196 abaturage (2012).Uyu murenge ukaba uherutse kugera muri finali mu mikino y'umurenge kagame cup hamwe n'umurenge wa gishali kurwego rw'akarere ka rwamgana .
Uburezi
hinduraIbigo by'amashuri yisumbuye: 4: Agahozo Shaloom Youth Village, Groupe scolaire Rubona (12YBE)na École Secondaire de Mabare (9YBE, GS Nawe, Ibigo by'amashuri y'imyuga: Tubona Vocational Training Centre (former CFJ) Ibigo by'amashuri abanza: 4: EP Nawe, EP Mabare, EP Byinza & EP Rubona.
Ubuvuzi
hinduraIkigo nderabuzima: 1: Ikigo Nderabuzima cya Rubona.
IBIKORWA REMEZO
hindurahari urugomrero wamashanyerazi yimbaraga zituruka kuzuba hari isokoryakijyambere
AMASHAKIRO[1]
Inyandiko zifashishijwe
hindura- ↑ Imirenge n'Utugari, rwamagana.gov.rw