Icyanya cy' inganda cya Bugesera

Mu Rwanda hakurikijwe igishushanyombonera hagenwe imikoreshereze y' ubutaka, aho buri gikorwa cyagenewe aho kigenewe gukorerwa, hagenwe site zo gutura, ubutaka bwahariwe amashyamba, ibyanya bikomye n' ibyanya by' inganda nk' icyanya cy' inganda cya Bugesera (Bugesera special economic zone) gihereye mu karere ka Bugesera, Gashora ku musozi wa Gako. [1]

Bugesera

Icyanyacy' inganda cya Bugesera

hindura
 
Bugesera

Icyanya cy' inganda cya Bugesera ni icyanya giteganywa n' igishushanyombonera cy' imikoreshereze y' ubutaka mu Rwanda kikaba giherereye mu karere ka Bugesera, gifite ubuso bwa hegitari 330 bukaba ubuso buzubakwaho inganda kubufatanye bwa letay'u Rwanda na Arise Integrated Industrial Platforms (Arise IIP), icyi cyanya cyashowemo miliyoni 100 z' amadorari y' abanyamerika aho leta y' uRwanda yashoyemo 40% naho Arise IIP igashoramo 60%, kugeza ubu imirimo y' ubwubatsi irarimbanyije. [2]

Ibizahahorerwa [3]

hindura

Muri icyi cyanya harimo kubakwa ibikorwaremezo bitandukanye harimo n' inyubako zizakoreramo inganda zinyuranye aha twavuga:

  • Inganda zizatunganya imbaho
  • Inganda zizakora ibikoresho by' ubwubatsi
  • Inganda zizakora ibikoresho byo gupakiramo
  • Inganda zizatunga ibiribwa
  1. https://www.ariseiip.com/under-construction-industrial-zones/
  2. https://www.newtimes.co.rw/article/201866/News/why-joint-venture-to-develop-bugesera-special-economic-zone-is-timely
  3. https://www.linkedin.com/company/bsezrwanda?originalSubdomain=rw