Inyambo ni inka benshi bakunze kwita inyarwanda kuko zahoze mu Rwanda ziri muri bimwe byaranze amateka n'umuco w'Abanyarwanda, zirangwa n'umubyimba munini, amahembe manini kandi maremare, arambuye, y'igitare ateye neza. Inyambo ziba zifite amaso mato, amaguru ateye neza, igikanu kigamitse, ibara rimwe ry'ibihogo kandi mu mashyo yose.[1]

  • 1 Ubusobanuro bw'Inyambo n'ibiranga inyambo
    Inyambo
  • 2 Amateka y'inyambo
  • 3 Imyororokere Y'inyambo
  • 4 Ibitangaje n'ikoranabuhanga mukubungabunga inyambo
  • 5 Amafoto
  • 6 Imiyoboro
igishushanyo cy'inyambo

INYAMBO

hindura
Inyambo

Amateka y'inyambo

hindura
Inyambo

Mu gihe cy'ubutegetsi bwa cyami mu Rwanda inka byumwihariko inyambo zari zifite icyo zivuze mu muco gakondo kabanyarwanda.Bivigwa ko inka yaba yarageze mu Rwanda ubwo Umwami yarambagiraga hamwe nabari bamugaragiye akabona inyamanswa ifite ubwoya irikumwe nakana kayo ategeka ko bayijyana mu rugo bakayorora nuko nuko kuva ubwo ihabwa izina ry'inka, ibi kandi bigahuza nibisangwa ku mpapuro zambere zigitabo cyanditswe n'umwanditsi w'umunyarwanda w'umuhanga Alex Kagame yise inganji karinga, andi makuru kandi avugako inka zaba zarageze mu rwanda ziturutse mu duce tw'indorwa, umutara ndetse na karagwe. mu nka zabaga mu Rwanda harimo amoko abiri murizo yari yubashwe ariyo inyambo hamwe n'inkuku inyambo zari zubashwe ku rwego rwo hejuru.[2] kuva zikivuka inyambo zatangiraga gutozwa kwitonda no gutambuka neza Mu Rwanda rwo hambere inka z'inyambo zari ubukungu ndashyikirwa. Ibi bigaragazwa namazina yazo yazisingizaga, aho amateka agaragaza ko yatangiye ku ngoma y'Umwami YUHI IV GAHINDIRO[3] (ahasaga mu wa 1746) ubwo abanyarwanda batangiye kuzirata kubwakamaro kazo.[4]

ibitangaje n'ikoranabuhanga mu kubungabunga inyambo

hindura

Inyambo ubu wazisanga i Nyanza mu Rukari niho uwashaka kuzisura yazisanga aho usanga ishyo ryazo. akenshi ziba zitamirije inkindi kumahebe no kurwakanakana, ziyerekana mu buryo budasanzwe kandi bunogeye ijisho. zigenda ziyerekana. izi nka zikunze kugaragara mu birori by'umuco aho usanga zigenda zikamenya inzira zicamo kandi zigatera ibyishimo abazireba.[5]

Ikigo RAB gikomeje kubungabunga inyambo hakoreshejwe ikoranabuhanga aho hatunganywa intanga zo kuzitera, gutunganya insoro no kuzitera, kubika intanga cg insoro mu bubiko bwabugenewe. Gucukumbura byimbitse imiterere nyayo y'inyambo, kugaragaza by'imazeyo imiterere y'inyambo.[6]

inka z'Inyambo

Imyororokere y'inyambo no kuzita

hindura

Kera mu Rwanda, kugirango inyambo zigwire Umutware w'inyambo yafataga inka yitwa inkuku akayibangurira ku mfizi y'inyambo ikabyara iyitwa ibigarama, ibigarama akabibangurira ku mfizi y'inyambo bikabyara iyitwa inkerakibumbiro, inkerakibumbiro akayibangurira ku mfizi y'inyambo ikabyara iyitwa imirizo, imirizo akayibangurira ku mfizi y'inyambo ikabyara iyitwa ingegene, ingegene niyo nyambo yuzuye.[7] Iyo inyambo zabaga zimaze kubyara uburiza; umutahira w'inyambo yatumiraga umwisi, akazitegereza neza, maze iz'ingenzi muri zo akazita, akaziha inshutso. yamara kuziha inshutso agataha. ubwo bamuhaga inka y'intizo ikamwa, yamara kuyitekesha akayisubizayo. iyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga kubyara ubuheta, bongeraga gutumira umwisi ngo agire icyo yongera ku nshutso. ubwo yitaga iy'indatwa muri za mpete, akayisingiza. Inshutso yari yarayihaye mbere ikaba ariyo ibanza, ikitwa impamagazo, igisingizo cya kabiri ayihaye kikitwa impakanizi, ibindi bisingizo bikitwa imivugo. igisingizo cya nyuma cyikitwa umusibo(iyo cyabaga gisingiza ya ndatwa y'isonga yonyine) cyangwa imivunano(iyo cyabaga gisingiza za ndatwa zose yari yarahaye inshutso mu ikubitiro). yamaraga gusoza uwo murimo wose wo kwita inyambo bakamuha inka y'ingororano akayicyura ikaba iye y'ishimwe.[8]

Amafot0

hindura
 




Imiyoboro

hindura
  1. "Archive copy". Archived from the original on 2020-10-10. Retrieved 2020-10-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://ar.umuseke.rw/inkomoko-yinyambo-z-i-rwanda.hmtl
  3. http://www.wikirwanda.org/index.php?title=Yuhi_IV_Gahindiro
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2020-10-10. Retrieved 2020-10-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.kigalitoday.com/umuco/umurage/article/ibitangaje-ku-nka-z-inyambo-ziboneka-i-nyanza
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2020-10-10. Retrieved 2020-10-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://museum.gov.rw/fileadmin/templates/Documents/Newsletter_July-_September_2017.pdf
  8. https://ubuvanganzo.blog4ever.com/inka-n-inganzo