Eugenie Mushimiyimana

Eugenie Mushimiyimana

hindura

Madamu Eugenie ni Rwiyemezamirimo w'umugore ufite imiturirwa isaga itatu (3) mu mujyi wa Kigali harimo

numwe uzwi cyane nka M&M PLAZA ugizwe namagorofa 7 uherereye ku gishushu.[1]

Eugenie kandi ni Visi perezida wishyirahamwe ury'igenga (PSF)[2] mu Rwanda.[3]

Ubuzima bwo hambere

hindura

Eugenie yavukiye mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Ruhango ahitwa i Bweramana akaba ari umu divantisite

usenga kumunsi wa 7 akaba yari afite se witabye Imana witwaga Ndinkabandi akaba yari umushumba witorero

ry'Abadintantisite na Nyina witwa Mukarusanga Madellene akaba ari nawe asigaranye.

Eugenie kandi uvuga ko ibyo yagezeho abikesha umubyeyiwe mama we kuko nawe yari umukozi wibanda cyane

kubuhinzi. [4]

Eugenie kandi yatangiye acuruza imyaka yajyaga kurangura ahitwa Ikabuga no Kumayaga.

Agashya

hindura

Eugenie avugako Nyina umubyara umubyara ariwe wa muteye imbaraga zo gukora cyane kuko yamwigiyeho byinshi

nko kumutuma,kumufasha ndetse no kumusigariraho mubyo yakoraga bikamutera imbaraga zo gukora

cyane avugako ari naryo pfundo ry'ubukungu bwe kurubu. mu Rwanda[5]

Eugenie kandi yize ubwarimu mu mashuri yisumbuye nyuma aza kuyahagarika arashyingirwa.

Ibyamugoye

hindura

Madamu Eugenie avugako byamugoye nyuma yo kubura byose yari yaragezeho mbere ya Genocide

ya korewe abatutsi mu Rwanda ndetse no kubura umugabo bari barashakanye gusa ntago yacitse intege

yakomeje gukorana na Nyina umubyara kugeza ubwo bicaraga bagahiga ibyo bagomba kugeraho

buri myaka 2. kuva mu mwaka wi 1998 kugeza muri 2005 bafite ibyo bagiye bageraho mumihigo

bari bariyemeje yaburi myaka ibiri mu muryango ari naho bahereye bagura ibibanza mumujyi wa Kigali[6]

Inama za Eugenie (empowerment)

hindura

uyu mugore ufite ubutunzi butari bucye mu Rwanda kandi uzwiho kwicisha bugufi kubamugana bose

avuga ko ubutunze afite kugeza ubu atari ibintu byamugwiririye kuko kuva kera yahoraga irhande rwa nyina

umubyara amufasha gucuruza kuko nawe yakoraga ubucuruzi buciriritse ni umwe mu bagore bafite ubutunzi ndetse

n'inyubako zakataraboneka mu Rwanda arinako agira inama abagore ndetse nabandi muri rusange mwibanga yakoresheje

kugirango abe ageze aho ageze agira ati nukwigwa gukoresha amafaranga yose ubonye ndetse no kugira gahunda mubyo

ukora byose kuko biri muntwaro avuga ko yakoresheje mwiterambere rye mu Rwanda kugirango agere aho ageze ubu.[7]

Imvune yahuye nazo

hindura

Madamu Mushimiyimana Eugenie yagize ibyago abura umugabo akiri muto ubwo yari afite imyaka 27 gusa. byaramubabaje

gusantago byatumye acika intege nubwo yari asigaranye inshingano zikomeye wenyine zo kwita kubana yari amusigiye

ndetse nizindi nshingano.ahubwo byatumye akora cyane kurushaho kugirango abashe kusa ikivicya nyakwigendera

yarakoze kugeza ubwo ari umwe mubagore bafatwa nk'ikitegererezo mu Rwanda biteje imbere kuko ari umwe mubagore

bafite imwe mumiturirwa i Kigali[8]

  1. https://www.igihe.com/mot/ubukungu
  2. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/umunyemari-watorewe-kuyobora-psf-yahize-kubaka-ahazajya-habera-imurikagurisha
  3. https://www.newtimes.co.rw/section/read/229336
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/94462/yabuze-umugabo-akiri-muto-ubuzima-buramusharirira-ariko-ubu-afite-umuturirwa-wagaciro-kari-94462.html
  5. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/umunyemari-watorewe-kuyobora-psf-yahize-kubaka-ahazajya-habera-imurikagurisha
  6. https://inyarwanda.com/inkuru/94462/yabuze-umugabo-akiri-muto-ubuzima-buramusharirira-ariko-ubu-afite-umuturirwa-wagaciro-kari-94462.html
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-06. Retrieved 2022-02-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. https://inyarwanda.com/inkuru/94462/yabuze-umugabo-akiri-muto-ubuzima-buramusharirira-ariko-ubu-afite-umuturirwa-wagaciro-kari-94462.html