Dr Claire Karekezi

UBUZIMA BWITE hindura

Dr Karekezi Claire (wavutse 1983) ni inzobere (Docteur) yize iby'imikorere y'ubwonko, kubaga ubwonko ndetse no kuvura indwara zibwibasira n'imitsi ikorana nabwo,[1] ni umwe muri bacye mu banyarwanda wabashije kwiga kubaga ubwonko, ndetse akaba yarahawe n'ibihembo bitandukanye.

AMASHURI YIZE hindura

Dr Karekezi Claire ( yavukiye i Butare) ariko yaje kwiga mu umujyi wa Kigali aho amashuri yisumbuye yayize muri Lycee Notre Damme de Citeaux akomereza muri Saint Andre aho yize imibare n'ubugenge (sciences) nyuma yerekeza muri Kaminuza y'u Rwanda aho yize ubuvuzi.[2][3] Dr Karekezi Claire arangije kaminuza i Butare yahisemo kujya kongera ubumenyi mu ishami ryo kubaga ubwonko n'umugongo akaba yarakoreye imenyerezwa muri Suweden,[4] ariko akomeza kwiga kwimenyereza kubaga ubwonko. nyuma akomereza imenyerezamwuga mu Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, nyuma akomereza amaso ye muri Maroco ahiga imyaka 5, muri 2007 yagiye kwiga andi maso muri Canada mukubaga ibibyimba by'ubwonko. Akaba yaragiye kwiga kubaga ubwonko nk'indoto yari afite. Avuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza,Igiswahili n'Icyarabu gike.

 
umuganga

Umwuga hindura

Dr Karekezi Claire ubu akaba ari umuganga mubitaro bya Gisirikare bya kanombe mumujyi wa Kigali aho abaga ubwonko ndetse akanavura indwara zibasirwa n'imitsi.[5]

Dr Claire Karekezi mu mwaka wa 2009 yasoje amahurwa mubijyanye no kubaga ubwonko,hanyuma asoza amasomo yibijyanye nabyo mu mwaka wa 2016 muri Kaminuza yitiriwe Muhamed v.akaba ari nawe mugore wambere wabimburiye abandi mu Rwanda kubigeraho[6]

Ibihembo hindura

Numwe mu bagore bahembwe na Forbes nk'umugore w'intangarugero. Igihembo cyizwi nka Academic Excellence Award gihabwa umugore wabaye indashyikirwa mubijyanye n'amasomo ndetse n'ubumenyi, Uretse kuba umuganga m'u Rwanda uyu mugore ni umuyobozi mukuru w'ihuriro ry'abagore bo muri Afurika b'inzobere mukubaga no kuvura ubwonko.[7]

UMWIHARIKO hindura

Claire ni umugore uvura mubitaro bya Gisirikare Ikanombe akaba ari umuhanga mukubaga ubwonkondetse n'imitsi akaba ari

umwe mubagore babavuzi bafawa nkabahanga ndetse n'ikitegererezo mu Rwanda

Amashakiro hindura

  1. https://rw.wikipedia.org/wiki/Claire_Karekezi?veaction=edit
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/91553/menya-byinshi-kuri-dr-claire-karekezi-umunyarwandakazi-wa-mbere-ndetse-rukumbi-ubaga-ubwon-91553.html
  3. http://www.kigaliwomen.com/spip.php?article799
  4. https://www.jeuneafrique.com/665173/societe/claire-karekezi-la-premiere-neurochirurgienne-du-rwanda/
  5. https://acreol.org/team/board-member/
  6. https://kura.rw/rw/urugero-rwiza-ku-bana-babakobwa-abagore-10-bindashyikirwa-muri-siyansi-nikoranabuhanga-mu-rwanda/
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2022-03-17. Retrieved 2022-05-05.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)