Chorale Hoziana

Abaririmbyi b'indirimbi z'ihimbaza Imana

Chorale Hoziana yitwaga Korali Gasave mbere ikaba yaravutse mu 1978 ubu ifite abaririmbyi 133, ni imwe mu makorari akomeye hano mu Rwanda, ikaba imaze imyaka myinshi ikora umurimo w’ivugabutumwa bwiza mu ndirimbo zihimbaza Imana n’ibikorwa by’urukundo birimo gufasha ababaye, ibarizwa muri Paruwasi ya Nyarugenge, umudugudu wa Nyarugenge, yosohoye umuzingo w'alubumu wa 12 uriho indirimbo 11 ukaba witwa “Twatsindishirijwe n’amaraso ya Yesu”, irakunzwe kubera indirimbo zabo, zagiye ziba umusemburo wo kwakira agakiza kuri benshi mu gihugu ndetse no hanze yarwo. Korali Hoziana yatangiranye n’itorero rya Pentekote mu Rwanda, ubwo ryatangiraga ivugabutumwa mu mujyi wa Kigali, ikaba yaratumye itorero ADEPR irushaho kwaguka.[1]

charale

AMASHAKIRO

hindura
  1. https://web.archive.org/web/20220920173053/http://agakiza.rw/Korari-Hoziana-ikomeje-kwesa-imihigo-Yashyize-hanze-umuzingo-wa-12.html