Bitibibisi
Bitibibisi
hinduraUmugabo Bitibibisi ni umugabo wamenyekanye mu mateka yu Rwanda ahasaga mu mwaka wi 1500 yari umutware
wa u Bwishaza. yamamaye cyane kuko yivuganye umwami wari igihangange mu Rwanda Ruganzu Ndoli.[1]
Amateka ya Bitibibisi
hinduraUwo mugabo Bitibibisi yari atuye mumusaho wa Rubengera mu Bwishaza bwa (Kibuye),
akaba yari umugaragu wa Ndahiro se wa Ruganzu Ndoli.
Aho ndahiro amariye kwicwa n'Abakongoro, u Rwanda rwarayenze rutangira kwicamo ibice.
maze abakomeye bararugabana uwo mugabo Bitibibisi we yigarurira u Bwishaza arabutwara kugeza igihe
Ruganzu Ndoli aviriye i Karagwe maze akabundura u Rwanda.
Iherezo rya Ruganzu na Bitibibisi
hinduraUmwami Ruganzu hamwe n'Ibisumizi Ingabo ze hamwe n'Abanyakinyaga bagaba igitero kwa Bitibibisi[2]
barwana n'Urusenyi bararunesha.maze basingira u Bwishaza kwa Bitibibisi baharwana iminsi itatu (3).
nuko haba icyorezo kumpande zombi. nuko kumunsi wa kane (4) Abanyabwishaza baragamburura bayoboka Ruganzu. maze abandi basigara kuri Bitibibisi, ubwo Ingabo za Ruganzu zitera urugo rwa Bitibibisi zirahatwika. nuko Biti bibisi aba araneshejwe. Ariko ntiyashirwa ajya mu gico n'umuheto maze yigumira ku nkombe y'Ikivu.
Uko Bitibibisi yivuganye Ruganzu
hinduraNyuma yuko Bitibibisi yihishe mu gaco yaje guca urwaho Ruganzu umwami wu Rwanda nuko arafora amukubita[3]
Umwami w'ingobe mu jisho uhingukiranya mu Irugu, maze Ingabo ze Ibisumizi Bigerageza gukuramo uwo mwambi.
maze birananirana, ubwo niko Bitibibisi amaze kubona ko arangije Ruganzu nawe niko guhita yiroha mu Kivu ahunga
Ibisumizi ingabo za Ruganzu ngo bitamwivugana nubwo bitamuhiriye kuko Ibisumizi nabyo byiroshye mu kivu biramwogera
biramufata biramwica ahwana na Ruganzu.[4]
Umugani wa Bitibibisi
hinduranyuma yurwo rugamba rwa bitibibisi niho havuye umugani ugira uti kanaka si umugabo ni Bitibibisi
biba bishatse gusobanura ko mbese umuntu ushoboye ibyananiye abandi atari umugabo gusa ahubwo ari nka Bitibibisi
kuko Bitibibisi yivuganye Ruganzu umwami wu Rwanda wari igihngange.