Biogaz
Ubusobanuro
hinduraBiogaz ni bumwe mu buryo leta y’ u Rwanda yashyizeho hagamijwe kugabanya ibicanwa bisimbura inkwi n’amakara mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse n’ihindagurika ry’Ikirere.[1][2]
Amoko ya Biogaz
hinduraReka tuvuge kuri Biogaz zari zarubatswe mu 2010 inyinshi zo mu bwoko bwa GCC zikora ariko iz’ubatswe mu 2016 zo mu bwoko bwa Converse arizo zidakora, Izindi zo mu bwoko bwa Maconerie .[1][3]
Mu Rwanda
hinduraUyu mushinga watangijwe mu mwaka wa 2007, hakorwa ubukangurambaga butandukanye no gusobanurira Abanyarwanda by’umwihariko aborozi gukoresha ubu buryo nk’inzira ibaganisha ku iterambere. Ni ukuvuga ko umaze imyaka 15 usa nkaho ukiri mu igerageza. Gusa uyu mushinga wayobotswe n’aborozi ndetse n’ibigo birimo amashuri na gereza byabonaga uyu mushinga nk’igisubizo cyigabanya ibicanwa. Hajyaho ubu buryo , urugo rwagombaga gutanga ibihumbi 100frw , leta igatanga ibihumbi 300frw byo kunganira kugira ngo biogas yubakwe.[1][4]
Ibyiza bya Biogaz
hinduraabakoresha biogas kandi bishimira ko kuba bazifite zigikora, zifasha ku kazi imworohereza guteka vuba kandi akabona amafunguro asukuye ndetse no kubona ifumbire.[1][5]
Amashakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 1.2 1.3 https://umuseke.rw/2022/03/biogaz-imyaka-15-mu-gihombo-agahwa-kajombye-umworozi-wari-witeze-ibishya/
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-mu-mushinga-wa-biogaz-byongeye-guteza-impaka-muri-pac-izirenga-8600-mu
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ese-umushinga-wa-biogaz-waba-uri-mu-marembera
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imiryango-500-yubakiwe-amashyiga-ya-biogaz
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bubakiwe-biogaz-zirapfa-babura-abatekinisiye-bo-kuzisana