Apostle Paul Gitwaza
Intumwa Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse ku Tariki 15 mu kwezi kwa 08 mu mwaka 1971 ni umuvugabutumwa bwiza bw' Imana, aho abwiriza kuriza kuri za mudasobwa, kuri za televiziyo, ndetse na radiyo hamwe no mubiterane. ni umuyobozi mukuru w' itorero ururembo siyoni ubuturo bw'uwiteka ndetse akaba ariwe washinze minisiteri y'ubutumwa bwiza.mu magambo yicyongereza ariryo bita ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER/ AUTHENTIC WORLD MINISTRIES akaba yarashinze amatorero menshi kwisi yose, akora ibikorwa byinshi binyuranye bifasha abatishoboye aho yaje gushinga ikigo nderabuzima cya betsaida, ibigo bya mashuri birimo amashuri y'inshuke n'abanza ya authentic academy, ndetse na kaminuza y'iyobokamana (authentic university).
itorero ryambere yashinze ariryo itorero siyoni yashize murwanda rihererye muri kigali akarere ka kicukiro
umurenge wa gatenga akagari ka ngoma. kandi akaba yarakomeje ashinga andi matorero mu rwanda mu turere twose twigihugu muri afurika uburayi, america ndetse no muri aziya.
UBUZIMA BWE NDETSE N'AMATEKA.
hinduraIntumwa Dr Paul Gitwaza yavukiye mumuryango w' abakirisitu mumunjyi wa Uvira mugiturage cya bijombo muri kivu yamanjyepfo. se umubyara ari mubantu babaye akirisitu babwirijwe nabamisiyoneri baba suwisi, nuko yamureze kuba uwo Imana ishaka.
Gitwaza yayikiye Yesu Kristo nkumwami nu mukiza w'ubugingo bwe afite imyaka 9, abatizwa mumazi menshi afite imyaka 12 ndetse yuzura na mwuka wera, atangira kubwiriza afite imyaka 14.
kumyaka 16 Gitwaza haje kugira inzozi arizo zahinduye ubuzima bwa benshi aho Imana yamuhaye ihishurirwa ryo kubaka ubwami bw'Imana ku isi yose, aho se umubyara yamufashije kugera kuri zino nzozi aho yamubitsemo imbuto idashobora guhindurwa nibihe. nuko yakomeje yiga amashuri yisumbuye mucyaro kiwabo ibujombo aho kumyaka 18 aribwo yavuye iwabo akanjya gukomeza kaminuza.
KAMINUZA
hindurakumyaka 18 yagiye kuri kaminuza ya kisangani, DRC, aho yakomeje amashuri makuru ariyo kaminuza aho yize ishami ryo kwita ku bimera. aho Imana yaje kumuha ihishurirwa ko agomba kuba umusirikare wa yesu Kristo igihe cyose ku isi , kuko azigisha ku isi yose agategura umugeni wa yesu hano kuri kaminuza yahahuriye nabandi bana baba pasiteri aho yakomeje kunjya abwiriza ubutumwa bwiza bwumwami Imana, aho yaje kurangiza amashuri ye ya kaminuza muri 1993, aho yaje kuva muri kisangani yerekeza muri kenya aho yateguraga urugendo rwe rwo gukomeza kwiga ibinjyanye n'indenge muri Australia. ni uko yageze muri kenya akomeza kunjya yigisha ijambo ry'Imana kumihanda , kuri za bus ndetse nahandi henshi . muri icyo gihe nibwo yaje kongera kugira ihishurirw ko igihe cye aricyo cyo gutangira umumurimo w'Imana kandi akanjya kuwutangirira mu Rwanda.
nuko Gitwaza yaje kuva muri kenya aho yageze murwanda kuwa 1 october 1995. byari nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda aho yanjyaga anjya ku itorero inkuru nziza muri kigali akigisha abantu inyigisho z'isana mitima ndetse no kubabarira, aho yaje kongera kuhahurira nabandi banyarwanda babanye muri kaminuza ya bijombo, barimo nuwitwaga Nyinawingeri angelique , uko uyu wari umukobwa muri icyo gihe ariwe wamufashije cyane kuko yandikaga iyerekwa rya Gitwaza akanjyenda abitanga mubantu benshi.
KUVUKA KUBUTUMWA BWIZA
hinduraUmuryango
hinduraApostle Dr Paul Gitwaza yashakanye na Angelique Gitwaza babyarana abahungu batatu[1] Elisha, Luke na Davide, abo bahungu bose bavukiye mu USA na Belgian,
Gitwaza yashinze amatorero ya Zion temple arenga 123 mubihugu bitandukanye nko muri Afurika ni mu Rwanda,Burundi ,Kenya , Congo, Tanzania na Uganda ,aho yashinzemo imiryango 12 iba igize buri torero abereye umuyobozi.
Imirimo
hinduraPaul Gitwaza yashinze imiryango itandukanye, harimo Authentic world ministries[2]
yashinze Radio na Television Authentic yashinze amavuriro ndetse n'imishinga ifasha abapfakazi n'imfubyi.
Dr Paul Gitwaza ubu niwe uhagarariye Alliance evangelical church mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2009.