Amoko y'abanyarwanda
Mu Rwanda kuva kera habaga amoko, Amoko yabagaho akaba yari amoko y'umuryango mugali w'abantu batandukanye, nkuko amateka yu Rwanda abigaragaza, ubusanzwe amoko y'abanyarwanda yari 18. ariko bivugwa ko yakabaye 19, usibye ubwoko bwazimye burundu aribwo Abahondogo, bari batuye mu Gihugu cy'Ubugesera. Ibyo bikaba byarabaye ku ngoma y'Umwami w'u Rwanda Mibambwe II Mutabazi wa II Sentabyo wateye NSORO IV NYAMUTEGA, Umwami w'Ubugesera hagapfa Abahondogo Benshi maze nabasigaye biyitirira ubundi bwoko kugirango bakize amagara yabo, ibyo bikaba byarabaye ahagana mu w' 1741 kugeza 1746, ariko niyo usuzumye neza usanga hari ubwoko bwagiye bubyara ubundi. urugero twatangga ni nk'Abanyiginya babyaye Abasindi.[1]
Andi Moko aboneka mu Rwanda
hinduraAndi moko aboneka mu Rwanda, ni amoko y'umuntu uyu nuyu, Umuntu akabyara abamukomokaho bakamwitirirwa, kugeza kubuzukuruza,ubuvivi, n'Ubuvivure. Iyo usuzumye neza usanga buri bwoko yaba ubw'umuryango mugari cyangwa ubw'Inzu usanga ari ubwoko bukomoka ku izina ty'igisekuruza gishyira kera.[2] .
Andi moko akaba akomoka ku miterere n'imibereho y'umuryango uyu nuyu. umuryango wiganjemo abantu b'abatunzi bakawuha izina iri niri rikazatinda rikavamo ubwoko, maze umuryango ukennye cyangwa wifashije gahoro gahoro, nawo bakawuha izina bitewe nuko wifashije maze naryo rikazatinda rikavamo ubwoko. icyo twavuga aha nuko amoko y'abanyarwanda atigeze abonekera rimwe ahubwo yagiye ahangwa gahoro gahoro, bitewe nuko Igihugu cyagiye gikura ari nako kigwiza amaboko.[3]
Inkomoko y'Abanyiginya n'Abasindi
hinduraABANYIGINYA n'ijambo rikomoka ku rurimi rw'Urunyankore aribyo bivuga abantu barambye kubukire n'ubupfura, bishatse kuvuga abatunzi bakera bafite uruhererekane rw'ubutunzi, mu myaka amagana n'amagana, batari abantu bakize vuba cyangwa se abakire babanje kuba abakene (Inkirabuheri), bakaba bari abakire bo muri icyo gihe barambye k'ubukire ndetse mu bwoko buvukamo abami, abandi bo muri ubwo bwoko badafite ubukire buhagije, ni ukuvuga ibikomangoma bitabashije kugira ubutunzi bwinshi, bakitwa ABASINDI nka Yuhi I Musindi Bakomokaho ibyo byashoboraga kwerekanako Umusindi w'umukire yashoboraga kuba Umunyiginya, n'umunyiginya w'umukene yashoboraa kuba Umusindi, maze yakongera kugira umutungo uhagije akaba yasubira kuba Umunyiginya. Naho havuye ubwoko bw'Abanyiginya n'Abasindi, gusa iyo ubisuzumye neza usanga bose ari abo Munzu Imwe. y'Abanyiginya, kuko aribo bari bafite Ingoma y'igihugu, kandi nibo Umwami wambere Yuhi I Musindi akomokamo.
Inkomoko y'Abatutsi, Abahutu, n'Abatwa
hinduraIzina abatutsi n'Izina rusange ry'abakomoka kuri Mututsi wari mwene Gihanga cya Kazi cya Gisa cy Randa rya Marano ya Kobo ka kijuri cya Kimanuka cya Muntu wa Kigwa cya nkuba, ariwe Shyerezo. Abo Bitaga Abatutsi, ni amoko y'abakomoka kuri MUTUTSI uko ibisekuruza Byabo byanganaga kuko byari byinshi, Dore amwe muri ayo moko y'abakomoka kuri Mututsi.[4]
I. Abakomoka kuri Serwega rwa Mututsi:
*ABEGA
II. Abakomoka kuri Ntandayera ya MututsI
*ABAKONO
* ABAHA
Aba akaba aribo bitaga IBIBANDA Bikaba bivuga ubwoko bwavagamo abagabe kazi. kandi bikagaragaza ko abatutsi bari amoko atatu. Noneho abandi bakomoka kuri GIHANGA batari abo kwa MUTUTSI nabo bari bafite amoko yabo, ariyo yaya akurikira:
III. Abakomoka kuri Gihanga ABANYIGINYA
*ABASHAMBO
*ABAHONDOGO
*ABATSOBE
Nyuma yaho haza kuziraho ubundi bwoko bw'abakomoka kuri Yuhi I Musindi bafata izina ry'ubwoko bw'Abasindi kugeza ahasaga mu mwaka 1180 mu Rwanda hari ayo moko uko ari 8 ayo moko uko ari 8 yaje kwishyira hamwe arema umuryango ukomeye, n'ubuhangange bushingiye k'ubworozi, bw'Inka. icyo gihe kandi zari zimaze kugwira mu gihugu, uwo muryango ntago bawuhaye izina rishya ahubwo bawuhaye irya MUTUTSI. ahubwo bariha ubundi busobanuro, guhera icyo gihe muwi 1180 izina ry'ubututsi, *(kungoma ya Yuhi I Musindi)nibwo noneho imiryango yari ifite inka nyinshiyatangiye gushaka abashumba n'abazikukira badakomoka muri iyo miryango, abo babonye bakabashakira izina rihabanye niryo bariryo, nyuma yaho haziraho andi moko akomoka kuri iyo miterer igihugu cyari kigezemo.
Hifashishijwe
hindura- ↑ https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/menya-abagesera-ubwoko-bwatangaga-bukanereza-ikibanza-kugira-ngo-cyubakwe#comment
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2024-02-13. Retrieved 2024-02-13.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.igihe.com/umuco/article/iyororoka-ry-abanyarwanda-inkomoko-y-amoko-y-imiryango-migari
- ↑ http://projet-dvjp.net/2019/03/ibimenyetso-20-bigaragaza-ko-hutu-tutsi-na-twa-ari-amoko-ya-politiki/