Amasezerano mpuzamahanga kuburenganzira bw'abantu bafite ubumuga

Aya masezerano yashyiriweho abantu bafite ubumuga mu rwego rwo kubarengera ndetse no kubaha icyubahiro

cyabo ba kwiye mubuzima rusange[1]

Ingingo yambere y'amasezerano

hindura

Intego y'aya masezerano ni uguteza imbere, kurengera no guha uburenganzira bwa muntu busesuye n'ubwisanzure bw'ibanze abantu bose bafite ubumuga no kubaha icyubahiro cyabo ndakuka.

Abantu bafite ubumuga barimo abafite ubumuga bw'igihe kirekire, bw'ingingo, bwo mumutwe, bwo mumutekerereze n'ibyiyumvo hamwe nizindi nzitizi, ubumubuga bushobora gutuma batagaragaza uruhare rwabo mumuryango kimwe n'abandi mu Rwanda.

Ingingo ya kabiri, ikubiyemo ubusobanura bw'amagambo akoreshwa

hindura

Uburyo bwo guhana amakuru burimo, indimi, inyandiko isanzwe, inyandiko isomwa n'abatabona, guhana ubutumwa hakoreshejwe intoki, Inyuguti nini, ibitangaza makuru byanditse kimwe n'ibikoresha amajwi, n'ibimenyetso bikoreshwa muguhana amakuru.

Ubushobozi n'uburyo bunyuranye bunyuzwamo amakuru, harimo nuburyo amakuru n'ikoranabuhanga mu itumanaho bigerwaho kuburyo bworoheye abafite ubumuga.[2]

Ururimi rukubiyemo kuvuga cyangwa gukoresha ibimenyetso kimwe n'ubundi buryo bwo guhana amakuru utavuga.

Ivangura rishingiye kubumuga bivuga gutandukanya ,guheza cyangwa se kugira ibyo ubuza umuntu hashingiwe kuba amugaye, bigamije cyangwa bifite ingaruka zo gutubya cyangwa kuburizamo amahirwe yo kwemererwa kubasha kwishimira cyangwa gukoresha kimwe n'abandi uburenganzira bwose kimwe n'ubwisanzure bw'ibanze muri politiki, mu bukungu, mumibanire, mumuco, mubyimbonezamubano, ndetse no muzindi nzego. ririmo ivangura iryo ariryo ryose harimo no kudateganyirizwa aho bagenewe haba umudendezo.

si izi ngingo gusa kandi mu Rwanda kimwe nahandi ku Isi hari ingingo nyinshi mumategeko zishinzwe kurengera abfite ubumuga

Ishakiro

hindura
  1. "Archive copy" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2024-01-23. Retrieved 2024-01-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.isangostar.rw/imiryango-yabafite-ubumuga-mu-rwanda-ikomeje-gukora-ubuvugizi-mu-nzego-zitandukanye