Akagari ka Rugunga gaherereye mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera mu ntara y'Iburasirazuba bw'u Rwanda.[1][2][3]

Amateka

hindura

Ibiro by'akagari ka Rugunga kubatswe k'ubufatanye bw'abaturage kugirango bage babona serivisi nziza no gukemurirwa ibibazo ahantu heza kandi ku gihe.[1] Igitekerezo cyo kubaka ibiro by’Akagari cyaturutse ku kuba barahererwaga serivisi mu nyubako ishaje yubatswe muri 2003, yarasadutse ndetse ngo kubera ubuto bwayo imvura yagwa bagakwirwa imishwaro mu ngo z’abaturage bajya kugama.[1]

Abaturage bagize igitekerezo cyo kubaka ibiro by'akagali bari mu nteko z’abaturage bajya inama zuko bakwishakamo ibisubizo ndetse igitekerezo gitangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2023-2024 binyuze mu miganda y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimye uruhare rw’abaturage bagira mu iterambere ry’Akarere n’imitekerereze myiza yo kwishakamo ibisubizo badategereje ubuyobozi.

Ingengo y'imari

hindura

Ibiro by’Akagari ka Rugunga byuzuye bitwaye amafaranga angana na miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda. Imiganda abaturage bakoze ibarirwa agaciro ka miliyoni 50 ndetse mu gusoza iyubakwa ry’Akagari, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butanga miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.[1]

Indanganturo

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://m.imvahonshya.co.rw/bugesera-abaturage-biyuzurije-ibiro-byakagari-ka-rugunga-byatwaye-miliyoni-zisanga-70/
  2. https://muhaziyacu.rw/amakuru/bugesera-abaturage-ba-rugunga-biyujurije-ibiro-byakagari-bya-miliyoni-50-frw/
  3. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-bishimiye-kugira-uruhare-mu-kwiyubakira-ibiro-by-utugari-twakoreraga