Aisa Kirabo Kacyira

Kirabo Kacyira Aisa (yavutse muri 1964) ni umunyarwandakazi w'umunyapolitiki ndetse w'impuguke mub'ubuveterineri w'abigize umwuga. Kacyira akaba yarabaye n'umuyobozi wungirije wa UN HABITAT. [1]

Kirabo Kacyira Aisa

Amashuri yize

hindura

Kacyira afite Impamyabumenyi ihanitse m'ubumenyi bw'amatungo mubijyanye no kuvura ndetse no kwita ku amatungo, yakuye muri Kaminuza yitwa James Cook muri ositarariya. Kacyira kandi yize muri kaminuza ya Makerere iherereye muri gihugu cy' Ubugande , kandiKacyira yakuye impamyabumyenyi ihanitse ya Masters ku buvuzi. [2][3] [4][5][6]

Imirimo ye

hindura

Kirabo Kacyira yabaye Guverineri w'intara y'iburasirazuba bw'u Rwanda. Intara nini ituwe n'abasaga million 2.5 z'abaturage. Kacyira kandi yabaye umu Diplomate w'u Rwanda arugaraiye mu bindi bihugu.[7][8]

 
Kirabo Kacyira Aisa

Kacyira kandi yabaye umuyobozi wungirije akaba nu munyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Habitat kuva mu gushyingo 2011, kugeza mu 2018, muri porogaramu n’imishinga bya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda ( Minagri) ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta irimo Oxfam na Care International.[9]Muri iyo mirimo ye yabaye umuyobozi mwiza mu ibyo yarashinzwe cyane no guteza imbere umujyi wa Kigali. [10]

Icyo akora ubu

hindura

Dr Aisa Kirabo Kacyira kurubu ni Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Ghana muri 2020, Kirabo Kacyira Aisa afite icyicaro muri icyo gihugu akabifatanya no kuruhagararira mu bihugu birimo Benin, Togo, Sierra Leone, kote divura na Liberiya . Rero umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Guterres Antonio, yahaye Umunyarwandakazi, Kirabo Kacyira Aissa , inshingano zo kuyobora Ibiro by’uyu muryango (United Nations Support Office in Somalia: UNSOS) bifasha Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya. Kirabo Kacyira yinjiranye muri izi nshingano ubunararibonye bw’imyaka 30 akesha imirimo itandukanye yakoze yaba ifite aho ihuriye na dipolomasi, politiki ndeste n’iyo yakoze mu miryango y’iterambere cyangwa iy’ubutabazi, imbere mu gihugu, ndetse no mu karere no ku rwego ruri mpuzamahanga. [11][4]

Indi mirimo

hindura
 
Kirabo Kacyira Aisa

Dr Kacyira kandi yayoboye Umujyi wa Kigali kuva muri 2006 kugeza muri 2011, akaba ari umwe mu mijyi yihuta cyane mu iterambere k'umuvuduko udasanzwe. Mugihe yari ayoboye umujyi wa Kigali, Aisa yahawe igihembo na UN HABITAT[12] muri 2008, mu rwego rwo gushimira urwego rw'isuku,umutekano ndetse n'iterambere rirambye.[13]

Ubuzima bwe bwite

hindura

Dr Kirabo Aisa Kacyira ni umubyeyi wubatse kandi akaba afite abana bane.

  1. http://www.leaders-afrique.com/aisa-kirabo-kacyira/
  2. https://www.graphic.com.gh/news/general-news/ghana-rwanda-relations-catalyst-for-trade-investment-rwanda-high-commissioner.html
  3. https://www.unssc.org/about-unssc/speakers-and-collaborators/dr-aisa-kirabo-kacyira/
  4. 4.0 4.1 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aisa-kirabo-kacyira-yahawe-kuyobora-urwego-rwa-loni-rutera-inkunga-ibikorwa-by
  5. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/aissa-kirabo-kacyira-yagizwe-umuyobozi-w-ibiro-bya-un-muri-somalia
  6. https://izubaradio.wordpress.com/2011/02/12/dr-aissa-kirabo-gouverneri-mushya-w-intara-y-iburasirazuba/
  7. https://ar.umuseke.rw/dr-aisa-kirabo-nyuma-yo-guhabwa-igihembo-cya-un-habitat-agizwe-umuyobozi-wawo-wungirije.hmtl
  8. http://www.igihe.wikirwanda.org/cache/news-7-11-11237-1html
  9. http://www.leaders-afrique.com/aisa-kirabo-kacyira/
  10. https://www.unssc.org/about-unssc/speakers-and-collaborators/dr-aisa-kirabo-kacyira/
  11. https://www.newtimes.co.rw/news/rwandans-ghana-commit-back-national-unity
  12. https://live.worldbank.org/experts/dr-aisa-kirabo-kacyira
  13. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-01. Retrieved 2021-11-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)