Ahazaza Independent school

Ahazaza ni ishuri ryigenga riherereye mu karere ka MUHANGA

Ahazaza ni ishuri ririmo amashuri y' inshuke ndetse n'amashuri abanza , riherereye mu Rwanda, Akarere ka Muhanga umurenge wa Nyamabuye mu mugi wako karere , rikaba ari ishuri mpuzamahanga rifite imikoranire n'ibindi bihugu .


Iri shuri ryatangijwe n' umuyobozi waryo Madamu Raina Luff, mu mwaka wa 2006 ritangira rifite abarimu babiri(2) ndetse n'abanyeshuri 14 bafite icyumba kimwe cy'ishuri gusa , ariko kugeza ubu ishuri ryagiye ryaguka cyane kugeza kubanyeshuri basaga 450 abarezi basaga 19 , ibyumba by'amashuri birenga 15 , inzu y'imyidagaduro ,isomero ry' ibitabo, ibibuga by' imikino itandukanye, nibindi byinshi

Iryo shuri riracyakomeza kwaguka uko bwije nuko bukeye kandi ryitwaye neza mu burezi bw' amashuri abanza aho burimwaka riza mumashari atanu ya mbere mugihugu mugutsindisha abana neza mubizamini bya leta bisoza amashuri abanza , ikindi nuko bafite imyigishirize myiza ugereranije nibindi bigo by'amashuri aho bo badashobora kurenza abana 25 mu ishuri rimwe .

Ahaza mu mwaka 2020-2021 batsindishije abana ku kigero cyingana 100% ndetse umwana wa mbere mugihugu yari uwaho , naho mu myaka yindi yagiye itambuka ni inshuro nyinshi babaye abambere mugihugu mu ntara ndetse no mu Karere ikigo kirimo .

ishuri ryigenga Ahazaza ritoza abana kuvuga indimi ebyiri icyongereza n' igifaransa ibyo bita Belangue mu rurimi rw'amahanga . ibyo bituma abana bahiga bavuga izo ndimi zose neza , ndetse nubundi bumenyi n' uburere ni indashyikirwa .[1]

  1. https://www.ahazaza.org/blog