Abaturiye Pariki y'Akagera
Pariki y'Akagera iherereye mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo mu intara y'Iburasirazuba mu Rwanda. Iyi pariki ifite akamaro ku abatuye mu inkengero zayo binyuze mu gutera inkunga imishanga itegurwa n'abaturiye iyi Pariki y’Akagera.[1][2]
Gusura Pariki
hinduraAbanyarwanda bakora ubukerarugendo Pariki y'Akagera bagenda biyongera kuko ubu bageze kuri 53%, ariko ubuyobozi bw'iyi Pariki bugaragaza ko iyi mibare iri hasi ugereranyije n’uko abanyamahanga bava mu bihugu bya kure bayisura.[3]Uretse gusura iyo pariki, abaturage baranasabwa kurushaho kubungabunga ibikorwa byayo kuko iyo bibungabunzwe neza inyungu zigera ku banyarwanda bose, by’umwihariko abayituriye. [3]Abaturage bo mu mirenge ituriye pariki zo mu Rwanda bagenerwa 5% by’amafaranga akomoka ku ubukerarugendo bukorerwa imbere mu gihugu, agakoreshwa ibikorwa biri mu nyungu rusange zabo.[3]
Ubuhamya bw'abaturage
hinduraNiyonzima Olivier ukuriye agakiriro ka Cyarubare, yatangaje ko yishimira ko betejwe imbere nta n’umwe uhejwe yaba umugore cyangwa Umugabo. Mubuhamya bwe, yavuze ko muri aka gakiriro gakoreramo abagabo 30 n’abagore 35. Muri aba bose bakora ubudozi, ububaji, gusudira, no gushushanya.[4]Uyu munsi turabona ibiraka bitandukanye, hari n’ibiva muri Pariki y’Akagera, ndetse n’ahandi.[4]
ISHIMWE Fiston ni Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza ibikorwa bya Pariki n’abaturage.Yavuze ko iri saranganya ry’urwunguko ryatumye abahigaga inyamaswa muri Parike y’Akagera. Mu 2010 habaga habonwa imitego igera 2900 muri Pariki ,ariko uyu munsi tubona imitego 25 kandi nabwo twizeye ko izagabanuka[2]
Ishakiro
hindura- ↑ https://amahumbezinews.rw/iburasirazuba-abaturiye-parike-yakagera-bagiye-guhabwa-miliyoni-800/
- ↑ 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Abaturiye-Parike-y-Akagera-ngo-ntibakwiye-gukomeza-kubwirwa-inyamaswa-ziyirimo
- ↑ 3.0 3.1 3.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Abaturiye-Parike-y-Akagera-ngo-ntibakwiye-gukomeza-kubwirwa-inyamaswa-ziyirimo
- ↑ 4.0 4.1 https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/pariki/article/abaturiye-pariki-y-akagera-barishimira-ibyavuye-ku-musaruro-w-ubukerarugendo