Gahongayire Aline

Umuhanzikazi Nyarwanda/Umuramyikazi
(Bisubijwe kuva kuri ALINE GAHONGAYIRE)

Gahongayire Aline ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana. Aline Gahongayire yatangiye kuririmba ndetse no kubyina mu itorero ryabyinaga ikinyarwanda aho ryatozwaga na Nyirakuru ubyara mama we.Aho yaje gukomereza muri korali Asaph aririmba yo mu itorero rya Zion Temple .

Aline Gahongayire

Amateka

hindura
 
Aline yatangiye umuhamagaro we mu karere ka Kicukiro

Aline Gahongayire yatangiriye umuhamagaro we mu itorero rya Zion Temple aho benshi bakunze kwita kwa Gitwaza iryo torero rikaba rihereye mu karere ka kicukiro, Umurenge wa Gatenga rikaba rihagarariwe na Apostle Paul Gitwaza.[1] Aline Gahongayire Azwiho indirimbo zifite imbaraga, kandi zifite amavuta.Ku geza ubu Aline Gahongayire amaze gusohora alubumu 6 akaba yitegurira kumurika abakunzi be alubumu ye ya 7 muri uyu mwaka wa 2023 yaboneyeho no gushyira hanze imwe u ndirimbo izaba iri kuri iyo alubumu ya karindwi, yitwa [[Ubu Ndashima]] [2] Aline Gahongayire n'umuririmbyi uzwi cyane, umwanditsi w'indirimbo, umuvugizi, akaba n'umwe mu bayobozi basenga cyane mu rwanda.Ni impano mu rwego rwo guhimbaza no gusenga, kandi aracyashaka urwego rushya rwo gusenga mu buzima bwe.[3]

Amavuko ye

hindura
 
Aho Aline Gahongayire yavukiye

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavutse ku ya 12 Ukuboza 1986 avukira mu Rwanda mu karere ka kamonyi mu ntara y'amajyepfo akaba ari umukobwa umwe mubavukanyibe bane.[4][5]

Ubuzima bwite

hindura

Aline Gahongayire yarashakanye na Gahima Gabriel nyuma baza gutandukana.Aline Gahongayire azwiho gushyigikira abahanzi impano zabahanzi bakizamuka. Mubo yafashije kuzamuka no kumenyekana twavugamo umuhanzi Niyo Bosco ndetse banakoranye indirimbo bise "Izindi mbaraga" [1] Aline Gahongayire yashinze umuryango udaharanira inyungu "Ndineza Organization" mu rwego rwo gufasha abatishoboye cyane cyane abana n'abagore.

Ubutumwa bwa Aline

hindura

Icyifuzo cye ni ugutangaza binyuze mu gusenga izina rya Yesu-Kristo, wapfuye akazuka ku munsi wa gatatu, ku isi hose kandi nkamenyesha abantu ko akiri muzima. [6]

Indirmbo

hindura
  • Ndanyuzwe
  • Niyo yabikoze
  • Nzakomeza
  • Izindi mbaraga
  • Ntabanga
  • Harimpamvu Pe
  • Amen
  • Yarahabaye
  • Umwami Yesu
  • Iyabivuze
  • Warampishe
  • Umukiza wanjye ariho
  • Ninde watubuza
  • Akira Ishimwe [7]

Ibindi wareba

hindura

Youtube channel ye :https://www.youtube.com/watch?v=SHZ5fHYMEqE

Amashakiro

hindura
  1. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/ifoto-ya-aline-gahongayire-yiga-mu-mashuri-yisumbuye-yasekeje-abantu
  2. https://rushyashya.net/aline-gahongayire-yishumbushije-umusore-nyuma-ya-gatanya-na-gahima-gabriel/
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-07. Retrieved 2022-02-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://rushyashya.net/aline-gahongayire-yishumbushije-umusore-nyuma-ya-gatanya-na-gahima-gabriel/
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)