ABUSOL LTD (Agri-Business solutions), ni uruganda rwatangijwe na Musabyimana Jean Baptiste, rutunganya umusaruro ukomoka k'ubworozi bw'inkoko mu Rwanda, rufite icyicaro mu Murenge wa Mayange wo mu Karere ka Bugesera, mu intara y'Uburasirazuba.[1][2][3]

Amagi
Inkoko

Intego

hindura

Intego y'uruganda ni ukuzana amagi yujuje ubuziranenge ku isoko, no gufasha abahinzi n'aborozi hirya no hino mu Rwanda kuzamura umusaruro n' ubucuruzi bw’inkoko kugera ku rwego rw’inganda zikora neza.[4][2]

Amateka

hindura

Uru ruganda, rukorera ku butaka bwa hegitari 14, muri 2022, uru ruganda rwari rufite inkoko zirenga 100.000 zitanga amagi arenga 70.000 kumunsi aha mu karere ka Bugesera.[4][5]Icyikigo cyiyemeje gufasha Leta y’u Rwanda guhangana n’imirire mibi n’igwingira binyuze mu gushishikariza abaturage kwita ku ifunguro ry’amagi n’inkoko mu buryo butanga umusaruro.Kuwa14 Gashyantare 2024,ABUSOL Ltd yatangije ubukangurambaga bwo kurya amagi no korora inkoko kinyamwuga mu Karere ka Ngoma, ariko ibikorwa byayo bikomeje kwaguka mu gihugu hose.[6] Musabyimana Jean Baptiste, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo ABUSOL Ltd cyorora inkoko zitera amagi cyikayagemura mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, avuga ko kugeza ubu bamaze guhindura ubuzima bw'imiryango irenga 100 bayiha ubufasha bukura abana mu mirire mibi.[6]

Indanganturo

hindura
  1. https://en.igihe.com/news/article/meet-musabyimana-a-poultry-farmer-breeding-black-soldier-flies-to-reduce-high
  2. 2.0 2.1 https://www.newtimes.co.rw/article/144987/News/poultry-industry-on-the-rise-as-investors-spot-potential
  3. https://www.minagri.gov.rw/updates/news-details/investors-find-lucrative-opportunities-in-rwanda-s-poultry-industry
  4. 4.0 4.1 https://www.ktpress.rw/2016/03/poultry-farmer-to-save-rwanda-from-importing-eggs/
  5. https://en.igihe.com/news/article/meet-musabyimana-a-poultry-farmer-breeding-black-soldier-flies-to-reduce-high
  6. 6.0 6.1 https://imvahonshya.co.rw/ngoma-barashima-abusol-ltd-yaboroje-inkoko-ikabegereza-namagi-abarinda-igwingira/