Zura Karuhimbi
Zura Karuhimbi ( Yavutse mu 1925 apfa mu 2018), Ni umunyarwandakazi w'intwari wahawe umudali w'ishimwe wo mu rwego rw'umurinzi, kubera igikorwa cy'ubutwari yakoze mu gihe Genocide yakorerwa abatutsi mu 1994,aho yarokeye abagera kuri 150 yifashishije umuvuzi gakondo ndetse n'imitsindo y'Abakurambere.[5][1]
Ubuzima bwo hambere
hinduraItariki y'amavuko ya Karuhimbi ntiramenyekana ,amakuru amwe avuga ashobora kuba yaravutse nko mu 1909, ariko akeka ko yavutse ahagana mu 1925 ariyo tariki yavuzwe ku ndangamuntu ye. Karuhimbi yavutse m'umuryango w'abavuzi ba gakondo mu mudugudu wa Musamo mu Karere ka Ruhango, nko mu rugendo rw'isaha imwe uvuye mu murwa mukuru wa Kigali . Mu gihe cy'Impinduramatwara y'u Rwanda yiboneye ihohoterwa ryakorewe y'abatutsi bikozwe n'ubutegetsi ndetse n'imiryango myinshi y'Abahutu .
Jenoside yo mu 1994 yakorewe Abatutsi
hinduraMu 1994, Jenoside yakorewe abatutsi hongeye kugaragara ihohoterwa rishingiye ku nyoko muntu ryahitanye abantu abatutsi barenga 800.000, Karuhimbi yari umupfakazi ugeze mu za bukuru. Yafashaga Abatutsi kimwe n'Abarundi ndetse n'Abanyaburayi batatu kwihisha mu mitwe yitwara gisirikare y'Abahutu. Karuhimbi yahishe impunzi mu nzu ye y'ibyumba bibiri, kandi bishoboka ko yari mu mwobo mu murima we. Muri rusange yakijije abantu barenga 100, harimo n'impinja yakijije amaboko ya ba nyina bapfuye.[2]
Mu kurwanya imitwe yitwara gisirikare y'Abahutu ndetse n'Interahamwe, Karuhimbi yavugagako akorana n'imyuka mibi. Kugirango agumane isura ye nk "umurozi" yashushanyije ku inzu ye n'ibyatsi karemano.Karuhimbi yavuze ko inzu ye ituwe n'abazimu kandi akangisha ko abagerageza kwinjira bazakuramo imyuka mibi n'uburakari bw'Imana ubwabo. Yashimangiye umuburo we amukubita amaboko yuzuye igikomo anakangisha ko niba hari impunzi ziciwe mu nzu ye noneho abicanyi bari "gucukura imva zabo".[3] Interahamwe zagerageje guha ruswa Karuhimbi kugira ngo azemerere kugera iwe ariko aranga. Abari bahungiye iwe bose ndetse hamwe na Karuhimbi barokotse itsemba n'itsembabwoko.
Ibihembo ndetse n'ibigwi
hinduraNyuma ya jenoside, Karuhimbi yavuze ko yari umukirisitu kandi ko ibikorwa bye by'ubupfumu byari uburyo bwo gukumira ibitero. Mu 2006 yahawe igihembo na Perezida Paul Kagame , kubera uruhare rukomeye mu kurokora abatutsi bahigwaga muri Jenoside . Karuhimbi yaje kwambara umudari igihe cyose, awushyira munsi y'umusego we igihe yari aryamye. Mu myaka ye yakurikiyeho, yakomeje kuba mu nzu imwe yakoreshaga mu gucumbikira impunzi nubwo zasenyutse imyaka. Karuhimbi yapfiriye iwe ku ya 17 Ukuboza 2018.[4]
Urupfu
hinduraZura Karuhimbi yitabye Imana muri 2018 iwe kubera uburwayi bw'izabukuru. [5]