Zulfat Mukarubega ni rwiyemezamirimo w'umunyarwandakazi. Niwe washinze bwa mbere kaminuza y'ubukerarugendo mu Rwanda mu mwaka wa 2006, akaba anahagarariye mu by'amategeko iryo shuri rikuru ry’ubukerarugendo rya RTUC (Rwanda Tourism University College) .[1] yashinze kandi ikigo cya Home Care Training Center(HCTC).[2]

Amashuri

hindura

Mu myaka ya za 1970, Mukarubega yize ubuforomo imyaka itatu mubitaro bya Butare ari naho yabonye icyangombwa (certificat). Nyuma yaho, yahisemo gushaka akazi kugirango akomeze amashuri ariko ntiyakora umwuga w'ubuvuzi nubwo aribwo yari yarize ahubwo yabonye akazi muri garage y'abazungu i Kigali nk'umunyamabanga.[3] Ubu ni umubyeyi wishimye ufite abana bane, umuhungu nabakobwa batatu.[4]

Umwuga

hindura
 
Kayonza aho yafungiye restora ye yambere

Mukarubega afatwa nk'umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye mu Rwanda ariko mukuzamuka kwe yaranzwe n'urugendo rwo kwihangana no kudacogora. Mu mwaka wa 1973, yashoye amafaranga 5000 yari yarazigamye ashinga resitora ntoya mu karere ka Kayonza, Intara y'Iburasirazuba.[5] Iyo Resitora niyo yamubereye intangiro y'urugendo rumuganisha kwiterambere nkinzozi ze. Resitora imaze gukomera, yafunguye ubucuruzi muri Kigali akajya agurisha imyenda yabagabo.[3] Muri 1979 nibwo yashyingiwe, afatanyije n’umugabo we batangiza ishuri ryigisha tekiniki i Muhazi, akaba yari yungirije umuyobozi wungirije kuri iryo shuri. Yakomeje guhuza uburezi n'ubucuruzi.[6] Mu 2002, yatangiye gukurikirana inzozi ze zanyuma, ashyiraho ishuri rikuru ry'ubukerarugendo no kwakira abashyitsi, risa n'iryari muri Kenya no muri Afurika y'Epfo. Muri 2006, iryo shuri rikuru nibwo ryakinguye amarembo abanyeshuri.[5] Murwego rwo gukemura ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko, cyane cyane mu rwego rwo kwakira abashyitsi, yasinyanye amazeserano na Quatar u Rwanda rukaba rugiye kohereza abarenga 600 barangije mu bukerarugendo no kwakira abashyitsi muri Qatar gukora mu gikombe cy'Isi cya FIFA kizabera muri Qatar giteganijwe muri ukuboza 2022.[7] Yabaye umuyobozi wa MTN Foundation.[8]

Ibihembo

hindura

Mukarubega ni umwe muri batatu bahawe ibihembo na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda(U.S. Embassy in Rwanda) akaba ari ibihembo mpuzamahanga by’abagore b’ubutwari bagaragaje ibikorwa bidasanzwe mwiterambere.[9] Muri 2011 yabaye umukozi wumwaka nka rwiyemezamirimo wumugore.[3]

Amashakiro

hindura
  1. https://wisdomexchangetv.com/zulfat-mukarubega/
  2. https://www.tripmondo.com/rwanda/eastern-province/bugesera-district/rushubi/
  3. 3.0 3.1 3.2 https://www.newtimes.co.rw/section/read/96759
  4. https://www.newtimes.co.rw/section/read/81278
  5. 5.0 5.1 https://www.newtimes.co.rw/section/read/183916
  6. https://www.theeastafrican.co.ke/tea/rwanda-today/news/rwandan-women-shining-in-their-various-areas-of-influence--1323186
  7. https://www.newtimes.co.rw/news/new-deal-opens-opportunities-rwandans-work-qatar-world-cup
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-06. Retrieved 2021-12-06.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. https://rw.usembassy.gov/2017-women-of-courage/